Igihembo mpuzamahanga cyahawe RUB ngo ni ikimenyetso ko u Rwanda rwitaye ku bafite ubumuga
Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB) bwakiriye igihembo gitangwa n’ikigo mpuzamahanga giharanira uburenganzira bw’abanyantege nke cyitwa Leitner Center, nk’ikimenyetso kibwira Leta y’u Rwanda ko iri mu nzira nziza yo guha uburenganzira bwinshi abafite ubumuga, kuko yashyizeho amategeko n’ibikorwa byo kubashyigikira.
RUB irasaba ko Leta yahita yoherereza umuryango w’abibumbye (UN), raporo isobanura aho u Rwanda rugeze mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga, yashyizweho umukono mu mwaka wa 2008. RUB ikaba ngo yizeye ko u Rwanda ruzashyigikirwa n’amahanga mu bijyanye no kwita ku bafite ubumuga.
Ikigo Leitner Center for International Law and Justice cyo muri Amerika, cyakoze ubushakashatsi mu mwaka wa 2013 ku mibereho y’abafite ubumuga mu bihugu by’u Burusiya, u Bushinwa, Nepal, Peru, Malaysia, Uganda n’u Rwanda, ngo kiza gusanga RUB (umwe mu miryango y’abafite umuga mu Rwanda) ari yo ikwiriye igihembo, nk’uko Umuyobozi nshingwabikorwa wa RUB, Donatilla Kanimba yabyishimiye.
Ati: “Guhitamo RUB mu mashyirahamwe y’abafite ubumuga muri ibyo bihugu byose, bigaragaza icyizere amahanga atugiriye; gushaka ubufasha bizatworohera, benshi bazaza kumva icyo twakoze ngo tubone igihembo; u Rwanda rugaragaje ko rwubahiriza amasezerano rwashyizeho umukono, ariko hakenewe ko rwohereza raporo muri UN ibisobanura”.
Icyo amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda ashimira Leta, ni ukuba yarayemereye uko angana yose gukorera mu gihugu, kuba yarashyizeho itegeko n’amateka y’abaministiri bishyigikira kandi biha uburenganzira bungana n’ubw’abandi benegihugu, abafite ubumuga.
Abagize ubumwe bw’abafite ubumuga by’umwihariko, ngo bashobora kwiga bakarangiza kaminuza, Leta yabahaye ibyumba birimo ibikoresho bibafasha kwiga; ngo bashinze amashyirahamwe mu turere twose tw’igihugu; bashobora kwikorera ubuvugizi, kwikura mu bwigunge; bahabwa amahugurwa; bakanakora imirimo ibyara inyungu nk’ubuhinzi n’ubucuruzi.

U Rwanda nirwohereza raporo ijyanye no kubahiriza amasezerano yo kurengera abafite ubumuga muri UN, ngo iyo raporo izasangayo iy’ikigo mpuzamahanga cya Leitner kirushima, nk’uko Donatilla Kanimba yabitangaje.
Hari ibyo amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) asaba ko byakomeza kwitabwaho, birimo kongera ibikoresho bibafasha mu mikorere ya buri munsi, nk’inyubako zifite ibyabagenewe, inyunganira ngingo, inkoni ku batabona, gusakaza ururimi rw’amarenga ku batumva ntibavuge, uburezi bwihariye kuri bo, guhabwa igishoro cyo gukora ndetse no kubona imirimo mu buryo buboroheye.
RUB ivuga ko igizwe n’abanyamuryango babarirwa hagati ya 3,000 na 4,000, ariko ngo hari benshi bataramenyekana kubera indi mbogamizi yo kuba imiryango yabo idashaka kubagaragaza.
Abantu basabiriza bitwaje ko bafite ubumuga ngo ni abanebwe, nk’uko umwe mu bagize ubuyobozi bw’abafite ubumuga yabisobanuye ko hakenewe imbaraga za buri muntu, mu kubakangurira gushaka icyo gukora; ngo byaba na ngombwa abantu bakareka kubahereza “kuko iyo usabiriza abuze umuhereza kabiri, ahita abireka”.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hari ibintu tutari dukwiye kuba tugishidikanyaho kuburyo tugera naho tubyibutswa n’amahanga, u rwanda nigihugu kimaze kumenya uburenganzi ndetse no kwisanzura by’ikiremwa muntu aho kiva kigagera uko kimeze kose, byagera kuri aba bafite ubumuga ho bika akarusho kuko bo hari n’andi mahirwe kurenza abazima. turashima cyane leta y’ u rwanda
u Rwanda ni igihugu giteza abantu bose mu nzego zose zitandukanye cyane cyane mu babana n’ubumuga. ababana n’ubumuga barahagarariwe mu nteko nshingamatageko mu bigo bariga neza ndetse boherezwa mukubona ubuasha bw’ibanze ahubwo igihugu cyacu nigikomereze.