Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y'Ikigo mpuzamahanga cyita ku burezi mu bya siyansi TWAS
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Ikigo mpuzamahanga cyita ku burezi mu bya siyansi TWAS

Icyo gihembo yagihawe n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku burezi mu bya siyansi TWAS (The World Academy for Science).

Hari mu muhango wo gufungura inama rusange y’icyi kigo ku nshuro ya 27, yatangiye i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2016.

Perezida Kagame yagize ati "Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bakoze cyane kugirango igihugu kigere aho kigeze ubu."

Yakomeje avuga ko u Rwanda rubifatanyije n’ibindi bihugu, ruzakomeza guteza imbere ibya siyansi binyuze mu burezi kugira ngo haboneke inzobere zishobora guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’iterambere muri rusange.

Yakomeje avuga ko hagoma ubufatanye bw’ibihubu n’abikorera gushora imari mu burezi bushingiye kuri siyansi.

Perezida Kagame ashyikirizwa igihembo
Perezida Kagame ashyikirizwa igihembo

Perezida Kagame yavuze ko kandi u Rwanda rugeze ku ntera ishimishije mu guteza imbere siyansi mu burezi.

Yongera ho ko ibikorwa bizakomeza kwiyongera kuko nta gihugu cyatera imbere kidafite uburezi bufite ireme.

Agira ati “Ni ngombwa ko habaho imikoranire hagati y’abize siyansi, ibigo bya siyansi na politiki z’ibihugu.

Niyo mpamvu hagomba kubaho ubushakashatsi bukozwe n’ababigize umwuga kandi babifitiye ubushobozi”

Akomeza avuga ko u Rwanda rwashyizeho amashuri makuru y’ubumenyi mu bya siyansi. Ariko ngo bizakomeza kugira ngo rugere ku bisubizo by’inzozi zarwo n’abanyafurika.

Perezida Kagame yavuze ko kandi siyansi igira impinduka z’ingirakamaro mu kwihutisha iterambere rusange ariyo mpamvu ngo nta n’umwe wari ukwiye gusigara inyuma mu guhabwa ubumenyi no kuyiteza imbere.

Parezida Kagame yambika umudari umwe mu bahawe ibihembo
Parezida Kagame yambika umudari umwe mu bahawe ibihembo

Bimwe mu byo u Rwanda rwakoze ngo siyansi itere imbere harimo no gukorana na za kaminuza zikomeye ku isi mu kwigisha Abanyanrwanda.

Harimo kaminuza ya Massachusetts muri Amerika, no guteza imbere ikoranabuhanga mu buzima n’ikusanyamakuru.

Gusa ariko hari cyari ibyo gukora muri Afurika kuko ngo usanga abagore bakiri bakeya mu by’ubumenyi bushingiye kuri siyansi.

Niyo mpamvu u Rwanda rufite intego yo kugira abantu byibura bagera ku bihumbi 10 bafite impamyabumenyi z’ikirenga (PHD) mu bya siyansi.

Iyi nama ihuriwemo n’ibihugu bibarirwa muri 50 ku ikaba iramara iminsi itatu higwa uburyo bwo gukoùmeza guteza imbere siyansi binyuze mu mashuri, ikaba izarangira tariki ya 17 Ugushyingo 2017.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka