Igihe nzaba ntahari ntekereza ko bazagira andi mahitamo azabayobora neza - Kagame
Paul Kagame, yagaragaje ko atakekeranya ibizaba naramuka atakiyobora u Rwanda kuko igihe azaba adahari yizeye ko Abanyarwanda bazagira andi mahitamo y’umuyobozi uzabayobora kandi neza.
Aha hari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, Umukandida ku mwanya wa Perezida watanzwe n’umuryango FPR inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yasubizaga ibibazo bitandukanye yabazwaga n’abanyamakuru batandukanye bakorera muri Afurika ndetse no hanze yayo.
Umunyamakuru wa NBS TV, yabajije umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, uko bizagenda mu gihe azaba atakiri ku buyobozi, kuko ishusho rusange y’abaturage igaragaza ko bamukunda cyane.
Mu kumusubiza yagize ati: “Ntabwo nshaka gukekeranya ibyaba mu gihe naba ntahari ngo ntangire gutekereza ibyakurikiraho kuko ntabyo nzi, njye nkora icyo ngomba gukora mu gihe nkiri hano kandi nkabikorana n’abanyarwanda nk’uko wabivuze kandi ibyabaye mu mateka y’u Rwanda naho tugeze, ntabwo nkora njyenyine, sintekereza ko hari Kagame wenyine ahubwo dutera imbere dufatanyije, nkorana na bo nk’umuyobozi w’amahitamo yabo kandi igihe nzaba ntahari ntekereza ko bazagira andi mahitamo azabayobora neza nubwo bitaba byiza nk’uko byahoze ariko n’uko ubuzima buteye”.
Akomeza avuga ko u Rwanda rwariho mbere y’uko abaho, ndetse avuka, mbere y’uko ava mu buhunzi yabayemo igihe kirekire muri Uganda.
Yakomeje agira ati: “Inkuru ni uko u Rwanda rwahozeho kandi ruzahoraho nk’ibindi bihugu, Abanyarwanda bazakomeza kuba Abanyarwanda mu buryo butandukanye, hari aho bahangayitse kugira ngo babe Abanyarwanda kubera Politike mbi yahozeho. Icyo nasubiza nonaha n’ibyo dukora nonaha nk’umuyobozi wabo ariko ibizaba nta gihari bizaba kandi sinabimenya”.
Yakomeje agaragaza ko aya ari amateka yisubira mu bihugu byose ku isi, yaba ibikize n’ibikennye aho abayobozi baza bakayobora ariko nyuma bakagenda, ndetse ibintu bigakomeza guhinduka, bityo ko u Rwanda ari kimwe n’ibindi bihugu.
Chairman wa FPR Inkotanyi kandi yagaragaje ko naramuka atsinze amatora ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2024, ibyingenzi azakora byiganjemo gukomeza guteza imbere Igihugu mu ngeri zitandukanye.
Kagame umaze iminsi mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu, yavuze ko ikingenzi Namara gutsindira kuyobora u Rwanda, ari iterambere ry’igihugu. Ati: “Ikingenzi nyamukuru nyuma y’amatora, ni ugukomeza gukora ibishoboka byose mu gushyiraho umutekano usesuye w’Igihugu cyacu, iterambere mu mibereho n’ubukungu ndetse no gukomeza kureba uburyo igihugu gitera imbere. Ni ibisanzwe rero nkuko tubizi ikituraje inshinga ni ugukomeza kubaka igihugu cyacu”.
Nk’uko byagiye bigaragara mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu myaka yashize ariko byumwihariko muri uyu mwaka wa 2024, abaturage bashyigikiye umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’amashyaka umunani yiyemeje kumushyigikira, bagaragaje ko ntawundi babona wayobora u Rwanda uretse Paul Kagame.
Ibi byagiye bijyana no kugaragaza ko bazamutora tariki 15 Nyakanga 2024, kandi bakabikora ijana ku ijana, bagategereza igihe we ubwe azumva ananiwe akabahitiramo umuyobozi wayobora u Rwanda.
Nyuma y’uko u Rwanda rubohowe na FPR-Inkotanyi mu 1994, hari ibikorwa byinshi bigarukwaho mu gihugu bigamije guteza imbere Abanyarwanda, byiganjemo, umutekano, ubuzima, ubumwe n’ubwiyunge, uburezi, ubukungu n’ibindi.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|