Igihe imvura igwa abantu barasabwa kugama bakanirinda kwegera ibyuma n’inkuta

N’ubwo hari ibice bimwe na bimwe byakunze kwibasirwa n’inkuba mu bihe byashize, mu Rwanda hose byashoboka ko inkuba yakubita abantu batugamye cyangwa begereye ibyuma n’inkuta igihe imvura irimo kugwa.

Alphonse Hishamunda, umuyobozi w’ishami ryo gukumira ibiza muri Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi, abisobanura avuga ko inkuba ari amashanyarazi, kandi ko amashanyarazi anyura mu mazi no mu byuma, bityo ababyegereye bakaba bashobora kuba bakubitwa na yo.

Agira ati “Byagiye bigaragara ko abenshi mu bakubitwa n’inkuba bakahakomerekera cyangwa bakahasiga ubuzima, baba bari ku gasozi. Ni yo mpamvu iyo imvura iguye abantu bakwiye guhagarika imirimo bakajya kugama. Mu kugama na bwo, umuntu agomba kwitarura amadirishya n’inzugi bikoze mu byuma.”

Yungamo ati “Mu nzu kandi umuntu yirinda kwegera n’inkuta, kuko hari igihe inkuba ikubitira n’ahandi, mu nzu ifite amashanyarazi igakubita muri za prise, uwegera urukuta n’ubundi akaba yafatwa. Ni na yo mpamvu tujya inama y’uko n’uburiri budakwiye kwegera inkuta.”

Aha asobanura ko ubundi inkuba ishobora kumanukira ku kintu kirekire, cyangwa igakubitira ahandi hantu hanyuma ikanyura mu rusinga rw’amashanyarazi cyangwa mu butaka bitewe n’uko bumeze, ikaba yateza ibyago.

Ni no muri urwo rwego ishobora kwangiza ibyuma bikoresha amashanyarazi biba biri mu nzu, cyangwa ikaba yakubita uri kubikoresha.

Na none kandi kubera ko inkuba ishobora kunyura mu mazi cyangwa mu bintu bitose, abantu bagirwa inama yo kutinyagiza cyangwa gutinda hanze bareka igihe imvura irimo kugwa, cyane cyane igihe yabanjirijwe n’igicu cyijimye kuko ari cyo kibamo inkuba cyane, uretse ko ngo no mu bindi bihe imvura irimo kugwa abantu baba bakwiye kwitonda.

Hishamunda ati “Twabonye nko mu Karere ka Rutsiro, umuyobozi w’umudugudu warimo agaburira inka mu gihe cy’imvura, arimo kuziha ubwatsi, inkuba iramukubita.”

Yongeraho ko amatungo, kubera ko aba ahagaze ku maguru ane, bituma aba afashe umwanya munini ku butaka, urugero nk’inka, agira ibyago byo gukubitwa n’inkuba kurusha abantu baba bahagaze ku maguru abiri.

Kandi usanga akenshi inkuba ziyica ziba zamanukiye kure, hanyuma amashanyarazi akazizamukiramo anyuze mu butaka.

Na none kandi usanga amatungo yororerwa ku gasozi aba afite ibyago byinshi byo gukubitwa n’inkuba kurusha ayororerwa mu biraro.

Guhera mu kwezi kwa 9 n’ukwa 10 k’uyu mwaka wa 2021, inkuba yakubise ahantu 38 mu Rwanda, yica abantu 17, ikomeretsa 28, yakubise inzu imwe, yica inka 14 n’andi matungo atandukanye 14.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka