Igihe cyo kwaka ibyangombwa byo kubaka muri Kigali cyagabanyijwe
Umujyi wa Kigali waciye ikoreshwa ry’impapuro mu kwaka ibyangombwa byo kubaka ku bikorwa binini, ahubwo hazajya hakoreshwa rwa internet www.kcps.gov.rw mu rwego rwo guhindura imikorere no kwihutisha akazi.
Biteganyijwe ko ikoreshwa ry’uru rubuga ruzagabanya iminsi igera ku 162 yashiraga uwatse ibyangombwa abitegereje, ikagera kuri 30, nk’uko byatangajwe na Aliane Mupende, umuyobozi w’ishami rishinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali ubwo yamurikaga urwo rubuga kuri uyu wa Mbere tariki 20/05/2013.
Yagize ati: “Iminsi 10 ya mbere tureba umushinga tukawusuzuma twasanga nta kibazo ufite ugahita uhabwa ibyangombwa. Cyangwa niba hari ibindi tugomba gusuzuma tugafata indi minsi ariko tukiri muri ya minsi 30”.
Mupende yakomeje asobanura ko iyo basanze harimo ikibazo bahita babimenyesha umwubatsi (Architecte) bamumenyesha ibyo agomba gukosora ndetse nawe agahabwa iminsi 10 kuba yabikoseye akabituzaho kuri One Stop Center.
Ibyo bivuze ko umuntu wese wifuza gukora ubwubatsi bwagutse mu mujyi wa Kigali atazajya yirirwa agera ku biro by’umujyi wa Kigali. Ahubwo azajya asura urwo rubuga asangeho amakuru yose ku kubaka muri Kigali n’ibisabwa kugira ngo wemererwe kubaka.
Gusa Mukunde yatangaje ko iminsi 30 bikiri mu ntego bihaye kuko kugeza ubu, ubu buryo bushya bukiri mu igerageza. Ariko yemeje ko umunsi uburyo bwamaze kumenyerwa mu Rwanda ruzaba ruri muri hacye ku isi umuntu ashobora guhabwa ibyangombwa mu gihe gito.
Ubu buryo buzakurikirwa no kwishyura nabyo bizajya bikoresha ikoranabuhanga, kwishyura hakazajya hifashishwa ikarita ya banki cyangwa kwishyura umuntu akoresheje telefoni (Mobile money).
Ikindi ni uko abakeneye kubaka inzu zisanzwe nk’izo kubamo batazajya birirwa bajya ku biro by’umujyi kuko bo bateganyirijwe aho bazajya bakirirwa ku biro bya buri karere. Nabwo mu minsi 30 umuntu akazajya aba yahawe igisubizo cya nyuma ku bijyanye n’ibyangombwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|