Igihe cyo gusimbuza Kagame ntikiragera kuko ni we twifuza - UDPR
Umwe mu biyamamariza kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, wo mu Ishyaka ry’Ubwumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), yatangaje ko amashyaka adashyigikiye Umuryango FPR Inkotanyi, igihe kitaragera ngo hahindurwe ubutegetsi.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Ingabire Neema Eugenie wa UDPR aho agaragaza ko atewe ishema no kuba ishyaka arimo kandi ahagarariye ryariyemeje gushyira hamwe mu gukomeza imihigo y’Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse no gushyigikira ibyo wagezeho.
Mu butumwa yahaye Kigali Today kuri uyu wa 30 Kamena 2024, Ingabire yagize ati: “Kuba UDPR twaje kwifatanya na FPR Inkotanyi, bisobanuye bwa Bumwe na Demokarasi kuko uyu muryango wageze ku bikorwa byinshi cyane nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu, niyo mpamvu twifuje gufatanya na wo mu rwego rwo gushyigikira no gusigasira ibyo wagezeho cyane ko byigaragaza”.

Avuga ko iri shyaka naryo rifite ibishya ariko bishingiye ku byagezweho. Ati: “Tuzakomeza gushyigikira umurongo wa FPR Inkotanyi, dushingiye ku byagezweho aho duteganya gutanga umusanzu wacu mu gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse na Demokarasi. Tuzakomeza gushyigikira uyu muryango mu bukungu, uburezi, umutekano ndetse n’inama zigamije gushimangira ubufatanye twifuza ko bwazageza iterambere ku Banyarwanda muri rusange”.
Ingabire akomeza avuga ko UDPR nk’abanyamuryango babiganiriyeho mu gushyigikira FPR Inkotanyi. Ati: “Twabiganiriye nk’ishyaka ryacu ndetse twiyemeza ko tuzatora Paul Kagame, kandi tugatora na lisite (liste) y’abakandida Depite ba FPR, mbese inkoko niyo ngoma”.

Avuga ko Paul Kagame azi u Rwanda kurusha undi wese bityo ko bazamushyigikira kugeza igihe azavuga ko abahaye undi muntu ushoboye wabasha kuyobora igihugu Abanyarwanda ntibahungabane. Ati: “Ubutumwa nagenera andi mashyaka nuko akwiye kumva ko igihe cyo gusimbuza Paul Kagame kitaragera kuko ni we twifuza, ariko igihe byaba ngomba akivugira ko aduhaye undi watuyobora na we tuzamushyigikira kuko azaba ashoboye cyane ko Paul Kagame ari we wenyine uzi Abanyarwanda akabamenyera ibyiza nk’uko byigaragaza mubyo amaze kutugezaho mu myaka 30 ishize”.
Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yashimye icyemezo andi mashyaka yafashe cyo gushyigikira kandidatire ye, asobanura ko kuba yarabikoze atari uko afite intege nke, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’ubushake bwo guteza imbere u Rwanda.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kuwa 23 Kamena 2024.
Amashyaka umunani arimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Aya yose aherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki ya 22 Kamena.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|