Igihe cyo gukuriraho imfashanyo abari mu buhunzi kiregereje

Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi iributsa Abanyarwanda bari mu buhunzi kubuvamo, kuko nyuma y’umwaka nta mfashanyo bazaba bagihabwa.

Minisitiri Sreaphine Mukantabana yabisabye tariki 4 Ukuboza 2015 ubwo yakiraga Abanyarwanda 86 batahutse bavuye Congo. Yabashimiye kuba bashoboye kwitandukanya n’ibinyoma bibagumisha mu buhunzi, ariko ashishikariza n’abandi basigaye gutaha.

Umwe mu Banyarwanda batashye yishimira ikarita yo kwivurizaho n'umwana we.
Umwe mu Banyarwanda batashye yishimira ikarita yo kwivurizaho n’umwana we.

Abashyikiriza ubwisungane mu kwivuza, yabijeje ko mu Rwanda abatashye bafatwa neza kandi bagasubizwa mu buzima busanzwe bafashijwe na Leta y’u Rwanda, bitandukanye nibyo babwirwa bari mu buhunzi ko iyo bageze mu Rwanda bafatwa amajwi n’amashusho bakicwa.

Yagize ati “Mugeze mu Rwanda mu gihugu cyanyu, aha Nkamira muzahakura ibyo kurya bizabafasha mu mezi atatu, turabashyikirizwa ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wose, kandi muzakomeza gufashwa ni mugera mu miryango yanyu.

Ibyo, bitandukanye n’uburyo mwari mu bayeho mu mashyamba ya Congo aho muhinga mutizeye gusaruro kubera umutekano mucye. Mushishikarize bagenzi banyu musize gutaha bazane abana bajye mu mashuri, n’abarwaye bashobore kwivuza.”

Minisitiri Mukantabana n'abandi bayobozi baganiriza Abanyarwanda batashye mu nkambi ya Nkamira.
Minisitiri Mukantabana n’abandi bayobozi baganiriza Abanyarwanda batashye mu nkambi ya Nkamira.

Yasabye abagore batashye gushishikariza abagabo basigaye abagabo gutaha, kuko kohereza abagore bagakomeza kwitwaza intwaro bihombya imiryango yabo.

Ati “Murabona ko benshi muri mwe muri abagore n’abana, abagabo banyu basigaye. Babohereje kuko bazi ko mu Rwanda hatari umutekano, mubahamagare batahe bareke gukomeza gushaka guhungabanya umutekano no kwangiza ubuzima mbwabo, ni baze bafashe imiryango yabo.”

Minisitiri Mukantabana avuga ko Abanyarwanda bari mu buhunzi bagombye kubuvamo kuko basigaranye igihe gito cyo kwitwa impunzi.

Abanyarwanda batashye bahita bakorerwa amakarita yo kwivurizaho bakayatahana.
Abanyarwanda batashye bahita bakorerwa amakarita yo kwivurizaho bakayatahana.

Biteganyijwe ko nyuma ya 31 Ukuboza 2016 nta mpunzi y’Umunyarwanda yahunze kuva 1959-1994 izongera gufashwa na HCR. Naho 31 Ukuboza 2017 ntibizaborohera gutaha no kubona ibyangombwa.

Zimwe mu mpunzi zivuga ko gutinda gutaha biterwa no kubura amakuru, n’iterabwoba bashyirwaho n’abayobozi babo mu mashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka