Igihe cy’imfizi itimirwa cyararangiye - Mayor Uwamariya
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice arasaba abagabo kudaca inyuma abagore babo igihe baboneje urubyaro kandi bakareka gukomeza kugendera ku by’imfizi itimirwa kuko bitakijyanye n’igihe.

Uwamaliya avuga ko bigayitse kubona umugore ajya kuboneza urubyaro akoresheje uburyo butandukanye aziko ari kurengera umuryango, umugabo we akamuca inyuma akabyara hanze, n’ubundi batabana bagakomeza kwiyongera.
Kubera iyo mpamvu abagabo na bo ngo bakwiye kuboneza urubyaro aho gukomeza kwigira imfizi zitimirwa. Agira ati: “Birababaje kubona umugore yirirwayiteza inshinge yirohamo ibinini yajya kubona akabona umwana wawe wabyaye hanze arahingutse .... igihe cy’imfizi zitimirwa cyararangiye”?

Umuyobozi w’Akarere avuga ko kera hari imico ivuga ko uko abana baba benshi mu muryango ari amaboko cyangwa se ugukomera k’ubafite.
Nyamara ngo uyu munsi si ko bikwiye kumvikana kuko ibihe byahindutse, ubu umuryango ufite ayo maboko akaba ari ushoboye kwishyurira abana amashuri kuko igihugu cyagutse.
Agira ati: “Kera umuntu yarabyaraga agahinga akagaburira abana, akaba azi ko bihagije ariko uyu munsi si ko biri, abana bagomba kwiga bakagera no hanze y’igihugu kugira ngo babashe kuziteza imbere”.
Kuba abagore bacibwa inyuma n’abo bashakanye kandi ngo ni bumwe mu buryo bw’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Umuyobozi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Muhanga Muhimpundu Albertine, avuga ko igihe abagabo batakwisubiraho ngo birinde ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashobora kwitabaza amategeko bagahanwa.
Agira ati: “Guta urugo kw’abashakanye biri gutuma abana bashobora guhohoterwa ku gitsina, ubushoreke, n’ubusambanyi ubu amategeko arabihanira byose mugomba kwitonda”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana avuga ko mbere y’ibihano hakwiye kubaho ibintu bitatu by’ingenzi byarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo no gutangira amakuru ku gihe.
Agira ati: “Amakuru natangwe ku gihe, habeho gukumira, kuburizamo no kurwanya ibyo byaha, hakwiye kuzamura imyumvire ku baturage ubundi tugakumira”.
Kuzamura ubushobozi bw’umugore kandi ngo ni ubundi buryo bwo kumuteza imbere, agaca ukubiri n’ubukene nka kimwe mu bikurura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi bikiyongeraho n’indangagaciro na kirazira zituma abantu bongera kugarura icyizere hagati yabo no kwitwararika.

Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru ikorenye ubuswa:Ntigararaza ibi biganiro byatanzwe ababihabwa abo ari bo ;impamvu yabyo;etc .
Please try to be professional!
Ko mbona nawe imfizi imwe itamuhaza ubwo ntabesha