Igiciro gihanitse cy’imva mu irimbi rya Rusororo ni ikibazo cy’abifite
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko butazagabanya ibiciro by’imva mu irimbi rya Rusororo kubera ko gushyingura mu buryo bwa kijyambere bihenda kuko byangiza ibidukikije; kandi ko i Rusororo atariho honyine hashyingurwa.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yabitangarije Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, wamusabye gusobanura ikibazo cy’ihenda ry’imva mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo cyakomeje kwinubirwa n’abantu batandukanye.
Mu nama yahuje Ministiri w’Intebe n’abayobozi b’umujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko ikibazo gifitwe n’abakire bifuza gushyingura mu masima n’amakaro, birengagije ko izi mva zidasaza vuba ngo zitange umwanya w’ibindi bikorwa.
Yagize ati “Ubundi niba ikibazo gifitwe n’abifite, ese batanze menshi bitwaye iki?”
Abakene nabo barishyingurwa mu irimbi rya Rusororo bagatanga amafaranga ibihumbi 15 ku mva, kuko aribwo buryo butangiza ibidukikije; nk’uko byasobanuwe na Willy Ndizeye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo.
Icyiciro cy’imva gikurikiraho ni amafaranga ibihumbi 50 ku mva z’aba-Islam, hakaza imva y’amafaranga ibihumbi 200 yubakishije isima gusa; imva y’amafaranga ibihumbi 300 yubakishije isima n’amakaro inyuma.
Imva y’amafaranga ibihumbi 600 yubakishije isima n’amakaro imbere n’inyuma; hanyuma hakaza imva z’abantu bo mu rwego rwo hejuru cyane zifite agaciro karenze miriyoni ebyiri.
Kuri aya mafaranga agurwa imva mu irimbi rya Rusororo, hiyongeraho ibihumbi 150 bya serivise zihatangirwa nk’amahema yo kugamamo n’intebe, ibyuma by’indagururamajwi, amazi yo gukaraba n’ibindi bikenerwa mu gihe cyo gushyingura.
Ku yandi marimbi, usanga hari imva z’ubuntu ku bakennye cyane, izigurwa amafanga ibihumbi bitanu, ndetse n’izigurwa amafaranga ibihumbi 15 ku giciro gihanitse; abifuza gukorera imva z’ababo bakaba batabujijwe; nk’uko abayobozi b’uterere tugize umujyi wa Kigali babisonanuye.
Ministiri w’Intebe ntacyo yongeyeho ku bisobanuro yahawe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ku kijyanye n’uko guhenda kw’imva mu irimbi rya Rusororo.
Itegeko rigenga amarimbi rivuga ko iyo imva zashyinguwemo abantu zimaze imyaka 20, iryo rimbi rishobora gusenywa hagashyirwamo ibikorwa bishya.
Iyi ikaba ari yo mpamvu yo guhenda kw’amarimbi yubakishije sima n’amakaro, kuko ngo ubwo buryo bwo gushyingura bwa kijyambere butuma imva zidasaza vuba, bikaruhanya gushyira ikindi gikorwa kuri ubwo butaka.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|