Igiciro cyongerewe ku bashaka ubwiza burenze ubwo Imana yabahaye

Kuva tariki 29 Gicurasi, abacuruza ibikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza bazajya bishyura 15% y’umusoro ku byaguzwe.

Uyu ni umusoro ucibwa ku gicuruzwa cyangwa serivisi iyo igicuruzwa kivanywe mu ruganda, ku
birebana n’igicuruzwa gikorerwa mu Rwanda, cyangwa se igicuruzwa kigeze mu bugenzuzi bwa
gasutamo, ku gicuruzwa cyatumijwe mu mahanga.

Uyu musoro urareba abacuruza amavuta yo kwisiga, amavuta yo kurimbisha imisatsi ndetse n’ibijyanye na make-up, izi zituma umuntu yunganira ubwiza karemano.

Icyakora, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ivuga ko ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, ibijyanye n’ibikoresho cyangwa amavuta bikenerwa cyane mu buvuzi byo birasonewe.

Abakora isesengura ry’amakuru y’ubukungu, basanga abacuruza ibi bicuruzwa birebana n’ubwiza bashobora kugira amahitamo abiri.

Ku ruhande rumwe "bashobora kwemera ubwiyongere bw’igiciro butewe n’uyu musoro bukajya ku bitugu byabo, bityo inyungu babonaga ikagabanuka."

Ku rundi ruhande ariko, "baramutse bahisemo gushyira uwo mutwaro ku baguzi, nabyo byatuma bagurisha bicye."

Icyakora icyo bahurizaho ni uko byanze bikunze abacuruzi bazashyira uyu mutwaro w’igiciro kiyongereye ku baguzi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka