Igiciro cya Lisansi cyagabanutse
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho byamanutse hagendewe ku byari biriho kuva mu mezi abiri ashize.
Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 07 Kanama 2024, rirerekana ko Litiro ya Lisansi yagabanutseho 34 FRW, aho ivuye ku 1663 FRW, ikagera ku 1629, mu gihe igiciro cya mazutu cyo kitigeze gihinduka kuko litiro yayo yagumye ku mafaranga 1652.
RURA yatangaje ko ibi biciro bitangira gukurikiza guhera I saa moya z’umugoroba zo kuri uyu wa gatatu tariki 07 Kanama 2024.
Ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, rishingira ahanini ku biciro biri ku isoko mpuzamahanga, nk’uko RURA ikomeza ibivuga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|