Igiciro cya ‘Cotex’ bivugwa ko gihanitse kibangamiye isuku y’abagore n’abakobwa

Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane bafite amikoro make, bavuga ko ikiguzi kiri hejuru cy’ibikoresho byagenewe isuku y’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango (Cotex), ari imwe mu nzitizi ituma batabasha kubona uko bita ku isuku yo ku mibiri yabo uko bikwiye.

Bamwe mu bagore n'abakobwa bavuga ko Cotex zigabanyirijwe igiciro byafasha kunoza isuku yabo
Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko Cotex zigabanyirijwe igiciro byafasha kunoza isuku yabo

Abagaragaza ibi, barimo n’abo mu Murenge wa Gacaca bemeza ko igihe bari mu mihango, bahitamo gukoresha ubundi buryo burimo no kwifashisha udutambaro, baba batizeye ubuziranenge bwatwo bitewe no kugorwa n’ubushobozi bwo kugura Cotex.

Umwe muri abo bagore yagize ati “Ni kenshi njya mu mihango ngakoresha udutambaro mba naraciye ku gitenge, ishuka cyangwa indi myambaro. Hari nk’igihe ntumesa wenda nko mu gihe cy’ubukonje n’imvura tugatinda kuma, naba mfite nka gahunda yihutirwa ngiyemo, hakaba ubwo nambara agatambaro katumye”.

Akomeza agira ati “Biterwa n’uko nta bushobozi ngira bwo kwigurira Cotex, kuko zihenze. Mu gihe cyashize hari ubwo najyaga mu mihango, nkagerageza kwikabakaba udufaranga aho mu minsi ine gusa najyaga nkoresha amapaki ya Cotex abiri, kuko njye imihango ijya iza ari myinshi. Urumva rero ko umuntu nkanjye, utunzwe no guhingira abandi ntabwo ari ibintu byanyorohera kujya mfata amafaranga nakabaye nkoresha mu guhahira abana, ngo ngiye kuyagura Cotex za buri kwezi”.

Undi mubyeyi ufite abana batatu b’abakobwa, na we yemeza ko ababonera Cotex bimutwaye amafaranga avuga ko ari menshi.

Yagize ati “Abo bana batatu b’abakobwa bose biga mu mashuri yisumbuye. Mu bikoresho babatuma, haba harimo n’amapaki ya cotex atatu buri umwe. Bivuze ko buri gihembwe, bose hamwe mba nsabwa kubagurira amapaki 9. Nkanjye w’umukene rero uba ugomba kubashakira minerval n’ibindi bikoresho nk’amakayi, byiyongeraho n’izo cotex, mbibona niyushye icyuya”.

Bifuza ko ibi bikoresho byagabanyirizwa igiciro
Bifuza ko ibi bikoresho byagabanyirizwa igiciro

Benshi mu batuye cyane cyane mu bice by’icyaro, bagaragaza ko babeshejweho no guca incuro; ngo n’abafite amasambu usanga ari mato, ku buryo n’ibyo basarura biba bitabahagije.

Umubyeyi witwa Nzambazumuremyi agira ati “Muri aka gace abenshi duhinga ibijumba n’ibigori kandi ku buso buto cyane, aho usanga umuntu ashobora gusarura ibiro bitarenga 30 by’ibigori. Biba biri buvemo ibitunga umuryango, wakuraho ibyo ugurisha ugasanga utarenza ibiro nka 10 na byo bigera ku isoko ukabigurisha amafaranga atarengeje 100 ikilo kimwe. Ibijumba na byo ku mwero wabyo ntibijya birenza amafaranga 50 ikilo kimwe, ukareba ukuntu ujya kwihandagaza ngo urabimarira ku isoko hejuru yo kugura cotex, tugahitamo kuzihorera tugakoresha ibitambaro”.

Cotex imwe ku masoko yo hirya no hino, iboneka ku mafaranga ari hagati ya 800 n’1000, ashobora no kwiyongera bitewe n’ubwoko bwazo. Hari abasanga ibyo biciro bigabanyijwe nibura bigahyirwa ku giciro kiri munsi y’amafaranga 500 byaba na ngombwa hakaba abajya bazihabwa ku buntu, bishobora kuba intambwe nziza mu kunganira abagore n’abakobwa kunoza isuku.

Manirafasha, ni umukobwa w’imyaka 23, agira ati “Abantu bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, abafite ubumuga n’abandi b’abanyantege nke usanga bari mu bagerwaho byihuse n’ingaruka z’igiciro cya Cotex kiri hejuru. Njye numva hagatekerezwa uko nk’abo bantu batishoboye bagabanyirizwa ibiciro, byaba na ngombwa bakajya bazihabwa ku buntu kugira ngo isuku y’abagore n’abakobwa irusheho kwimakazwa”.

Mu kiganiro cyitwa FEMDialogue, gitegurwa n’Umuryango uharanira iterambere ry’umugore mu Rwanda (Rwanda Women’s Network), giheruka kubera mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, cyahuje amatsinda y’abagore b’abafashamyumvire b’urubuga rw’abagore ndetse n’abakobwa bazwi nka Girl champions bafasha bagenzi babo mu bukangurambaga ku kurwanda inda ziterwa abangavu, ayo matsinda akaba akorana na Rwanda Women’s Network.

Abagize ayo matsinda uko ari 40 bahuriye muri ibyo biganiro, byagarutse ku ngaruka umugore cyangwa umukobwa ahura na zo, iyo abuze ibikoresho bimufasha kunoza isuku mu gihe cy’imihango.

Gisele Umutoniwase, Umukozi wa Rwanda Women’s Network, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubuzima bw’imyororokere, avuga ko benshi mu bagore n’abakobwa bakeneye kubakirwa ubushobozi butuma babasha kubona ibyo bikoresho, ari na byo uwo muryango ukomeje gukoraho ubuvugizi.

Yagize ati “Ikibazo cy’igiciro cya Cotex, inzego n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’abagore, yakunze kukigarukaho cyane ndetse na Leta yagerageje kugira icyo igikoraho ikuraho imisoro. Byanze bikunze hari ikintu kinini cyahindutse, kuko ubu hari nk’ubwoko bwinshi bwa Cotex nziza, zaba izikorerwa mu Rwanda n’izikorerwa mu bindi bihugu birimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika tubona ku masoko yo mu gihugu cyacu ku giciro kidahanitse ugereranyije n’uko byakabaye bimeze mu gihe zaba zishyiriweho iyo misoro”.

Gisele Umutoniwase mu biganiro n'amatsinda y'abagore n'abakobwa
Gisele Umutoniwase mu biganiro n’amatsinda y’abagore n’abakobwa

Yongera ati “Ariko ubona n’ubundi hari ibigikwiye gukorwa birushijeho, igiciro kikaba cyagabanuka, kugira ngo byorohereze Abanyarwandakazi buri wese mu cyiciro arimo, nta n’umwe usigaye inyuma, bikamworohera kujya yibonera Cotex bitamugoye. Ni byo twe nk’umuryango Rwanda Women’s Network dukomeje gukoraho ubuvugizi mu nzego bireba”.

Mu mwaka wa 2019, ni bwo Leta y’u Rwanda yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango. Icyo gihe Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka