Igice cya Gereza ya Huye cyafashwe n’inkongi

Mu masaa yine z’ijoro yo kuri uyu wa 28 Mutarama, ahakorerwa amasabune muri Gereza ya Huye hafashwe n’inkongi, Polisi itabara bwangu harazimywa.

Inyubako bakoreragamo amasabune yahiye irakongoka
Inyubako bakoreragamo amasabune yahiye irakongoka

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, iyi nkongi ngo yangije ibisafuriya bitekerwamo amamesa yifashishwa mu gukora amasabune, hamwe n’igisenge cy’inzu ibyo bisafuriya byabagamo.

Kizimyamoto yatabaye ibindi bice by’iyi nzu bitarashya, ni ukuvuga ahabikwa amasabune yamaze gukorwa hamwe n’ibindi bikoresho, ndetse n’ahakorerwa za muvero.

Amasabune yakorwaga yangiritse yose
Amasabune yakorwaga yangiritse yose

Naho ku bijyanye n’impamvu y’iyi nkongi, uyu muvugizi avuga ko batarayimenya. Icyakora ngo kugeza ubu barakeka ko ishobora kuba yatewe na gaz bifashisha mu gucanira amamesa mu gihe cyo gukora amasabune.

Ibarura ry’ibyangijwe n’iyi nkongi rirakomeje, Kigali Today iraza kubagezaho ibyangijwe uko bingana nirisoza.

Ingunguru zavangirwagamo ibikorwamo amasabune nazo zahiye
Ingunguru zavangirwagamo ibikorwamo amasabune nazo zahiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka