Igice cy’umuhanda Muhanga - Ngororero - Mukamira kirengerwa n’amazi kigiye kuvugururwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kubera ikibazo cyo kuzura kwa Nyabarongo igafunga umuhanda Muhanga – Ngororero - Mukamira, hari guteganywa kwimura igice cyawo kirengerwa n’amazi ahagana mu gishanga cya Nyabarongo mu Murenge wa Gatumba, kikanyuzwa ku musozi ugahingukira mu isantere ya Gatumba.

Uyu muhanda wa kaburimbo ukunze kurengerwa n'amazi bikabangamira abawukoresha
Uyu muhanda wa kaburimbo ukunze kurengerwa n’amazi bikabangamira abawukoresha

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko hari ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) mu rwego rwo gushaka ibisubizo kuri icyo gice cy’umuhanda kimaze igihe gihagarika imigenderanire y’abaturage no kugeza ibicuruzwa mu bice bigize Akarere ka Ngororero.

Usibye kuba bateganya ko umuhanda wakwimurwa igice gitoya, baranateganya ko wazamurwa kugira ngo amazi naba menshi atawurengera, ariko iki gisubizo kikaba kimaze imyaka irenga itanu kidashyirwa mu bikorwa.

Nkusi uyobora Ngororero ati “Haracyashakwa iby’ingengo y’imari kuko inyigo ebyiri zo kwimura igice cy’umuhanda ukanyura ahandi, cyangwa ukazamurwa zararangiye. Turizera ko hamwe na RTDA umuhanda uzakorwa abaturage bakabasha kujya batambuka nta nkomyi".

Nu gihe hagitegerejwe ibisubizo ariko, abaturage bakomeje kugorwa no gukoresha umuhanda Muhanga – Ngororero - Mukamira mu bihe by’imvura, kuko hari abo amazi ya Nyabarongo atuma basiba amasoko, gusubika ingendo no kurara mu nzira ku bo yuzuriyeho.

Nyiransengiyumva Janvière wari uturutse mu Karere ka Gatsibo agiye i Kageyo mu Karere ka Ngororero, avuga ko akigera ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Muhanga na Ngororero yatunguwe no gusanga umuhanda ufunze kubera amazi ya Nyabarongo, bikamusaba gukora urugendo rw’amaguru ahasigaye cyangwa agahitamo gusubira mu rugo i Gatsibo.

Agira ati, "Shoferi ansubije igice cy’amafaranga ngo ndebe niba nabona indi modoka ngeze i Gatumba, ubwo ninyibona ndakomeza ninyibura ndakoresha amaguru".

Mu ikoni riri nko muri metero 800 ni ho hatinda gukama igihe Nyabarongo yuzuye
Mu ikoni riri nko muri metero 800 ni ho hatinda gukama igihe Nyabarongo yuzuye

Abayisenga Patience werekezaga mu Karere ka Nyabihu avuga ko Nyabarongo yamwuzuriyeho none akaba agomba gukora urugendo rw’amaguru azamuka imisozi, kugira ngo abone uko ajya gutega izindi modoka wigiye imbere mu gasantere ka Gatumba ku buryo bigoye kugerayo kare bitewe na gahunda zari zimujyanye.

Agira ati, "Ingaruka byatugizeho ni ukuba twakererewe, ubu ngiye kugenda nyeranyereza ndebe ko nza kubona indi modoka imbere. Turifuza ko Leta yagira icyo idufasha umuhanda ukazamurwa.

Bakurirehe Innocent wari ugemuye ibiribwa i Rubavu avuga ko kubona uko atambutsa imodoka bigoranye kuko amazi agenda yiyongera, kandi we bimaze kumubaho inshuro eshatu.

Agira ati “Igihe cyose uyu muhanda utazamuwe cyangwa ngo wimurwe amazi azahora atubuza gutambuka kuko byateza impanuka imodoka ikaba yarohama".

Igice cy’ikorosi riri nko muri metero 800 uvuye ku kiraro cya Nyabarongo ni cyo gikunze gusigaramo amazi kuko Nyabarongo ikirengera ntihagire imodoka ishobora gutambuka. Ingengo y’imari yigeze gutangazwa ngo icyo gice cya metero 800 kizamurwe ikabakaba hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko RTDA ntacyo irabasha gukora kugeza ubu, abakoresha uyu muhanda bakaba bakomeje kugorwa no guhahirana cyangwa kugenderana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birakwiye bks !
Kandi Leta yacu irabikora vuba cyane

Dyntus yanditse ku itariki ya: 12-05-2023  →  Musubize

Birakwiye bks !
Kandi Leta yacu irabikora vuba cyane

Dyntus yanditse ku itariki ya: 12-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka