Igice cy’inyubako y’akarere ka Kayonza cyafashwe n’inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro yafashe igice cy’inyubako y’akarere ka Kayonza gikoramo serivisi zo kwandika ubutaka ku rwego rw’intara y’uburasirazuba. Uwo muriro watangiye ahagana saa sita n’igice z’ijoro rishyira tariki 15/08/2013.

Abakozi bakorera ku karere babashije kuzimya uwo muriro utarafata ibyangombwa by’agaciro cyane, nk’uko bamwe mu bagize uruhare mu kuwuzimya babidutangarije.

Ntiturabasha kumenya agaciro k’ibyangombwa byahiriye muri ibyo biro, ariko ngo ntabwo biteye impungenge nk’uko bamwe mu bakozi b’akarere batashatse ko amazina ya bo atangazwa babivuga.

Bimwe mu byangombwa byahiriye mu biro byibasiwe n'inkongi y'umuriro.
Bimwe mu byangombwa byahiriye mu biro byibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yadutangarije ko hahiye ibyangombwa bikeya, ariko ngo ntibaramenya ibyahiye kuko bakiri kureba kugira ngo bamenye ibyaba byahiriye muri iyo nkongi.

Yongeyeho ko iyo nkongi yatewe n’amashanyarazi (court circuit), bitewe n’uko umuriro w’amashanyarazi wari uri kubura ukongera ukagaruka mu ijoro rya tariki 14/08/2013.

Yavuze ko akarere ka Kayonza gafite imashini y’amashanyarazi yiyatsa buri gihe uko amashanyarazi atangwa n’ikigo cya EWSA abuze, bikaba byateye ikibazo kuko buri kanya uko amashanyarazi yaburaga iyo mashini yiyatsaga, amashanyarazi yagaruka ikongera ikazima gutyo gutyo.

Ibyangijwe n'iyo nkongi ntabwo ari byinshi.
Ibyangijwe n’iyo nkongi ntabwo ari byinshi.

Uretse ibyangombwa bikeya byahiye, ibindi bikoresho birimo za mudasobwa hamwe n’izindi mashini zirimo Printers na Scanners zikorana na mudasobwa ntacyo byabaye.

Inkongi y’umuriro yaherukaga gufata igice cy’inyubako akarere ka Kayonza gakoreramo muri Nyakanga 2012, ariko icyo gihe na bwo umuriro wazimijwe nta bintu urangiza uretse insinga z’amashanyarazi zagurumanye.

Icyo gihe abakozi b’ikigo cya EWSA bahageze bavuze ko iyo nkongi ishobora kuba yari yatewe na sirikwi (court circuit) yatewe na kasha pawa (cash power) yo mu biro bikorerwamo serivisi zijyanye no kwandika ubutaka, ari na byo byibasiwe n’inkongi kuri iyi nshuro ya kabiri.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 3 )

NONEHO SE EWSA IRAVUGA KO ARI AMASHANYARAZI YENSITAYE NABI IBUYE RIRagaragaye noneho ntirizasubire guhera isuka

ALVAN yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ariko se abakozi bazimije umuriro bari bagikora saa sita n’igice y’ijoro.??

muteteri yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Yewe Ntawarubara. Sibwo ibuye ryagaragaye mu 2012 ryongeye rikica isuka muri 2013. Ariko n’ubundi iriya nzu ntiberanye n’Akarere. Sinzi icyabuze kabisa.

muteteri yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka