Igice cy’abikorera gikomeje kugawa ku mitangire ya serivisi
Igice cy’abikorera mu Rwanda cyongeye kugawa kubera uburyo abakoramo bakira abakiriya, nyuma y’aho ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bwagaragaje ko kugeza ubu nta kirakorwa kugira ngo serivisi zihatangirwa zanozwa.
Ubushakashatsi buto buherutse gushyirwa ahagaragara na RDB bugaragaza ko imitangire ya serivisi ibarirwa kuri 51,4%, mu gihe muri bigo bya Leta ho yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize. Imitangire ya serivisi inoze avuye kuri 66,2% igera kuri 70,42%.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, avuga ko igice cy’abikorera kibeshejweho na serivisi gitanga kidakwiye kurushwa imikorere n’inzego za Leta. Avuga ko uko bakira amafaranga y’abakiriya ari nako bakwiye kubahiriza ibyifuzo by’umukiriya, mu cyo yise “Mpa nguhe”.
Ati: “Igice cy’abikorera kigomaba guhinduka (mu mikorere) kitabishobora tukagihindura”.
Minisitiri Dr. Habumuremyi yabitangarizaga abayobozi, abahagarariye inzego zitandukanye, zirimo iza Leta, abikorera, amadini na Sosiyete sivile, bari bitabiriye inama yo gusuzuma aho gutanga serivisi bigeze mu Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27/11/2012.
Muri iyi nama yanatangirijwemo isuzuma rigomba gutangira mu byumweru bibiri biri imbere, niho hazashyirwa ahagaragara ibigo bikora neza n’ibidakora neza. Ibizagaragarwaho imitangire myiza ya serivisi bizashimwa, naho ibindi bigawe.
Zimwe mu mbogamizi zituma ibigo byatunzwe agatoki bidakora neza, ni ukudahuza imikoranire aho buri wese aba yikorera ku giti cye no kwanga kwitabira amashyirahamwe; nk’uko Denis Karera uhagarariye ishyirahamwe ry’amahoteli n’amaresitora mu Rwanda yabitangaje.
Bimwe mu bigo byakanguriwe guhindura uburyo ababigana bahabwa serivisi, harimo amahoteli, ibigo by’ingendo, amavuriro, Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuriro n’amazi (EWSA), Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize no kwivuza (RCCP) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Uraho bikabyo we? sha uwo mudam uvugauko yitwa ariko niba aru witwa grace vraiment sinemeranya nawe, uriya mudamu muzi kuva cyera kuri BMC,ntanzi ariko ndamuzi kubera service atanga sha aritanga pe yaba akuzi cyangwa atakuzi, niwa muntu uhamagara kuri telephone umwaka ubufasha nubwo byaba ari amasaha yo gutaha akagufasha,ahura na bantu benshi bashoboka imbere ye buri munsi ariko agerageza kubitwaraho neza pe,hashize imyaka irenga 5 mpivurza,ariho mnvuriza abana,abavandimwe yewe nu mugabo, ariko uriya mugore ni ntagererankwa pe, nabonye umudamu wambere uzi gutanga customer care atitaye kuwo uriwe yaba ananiwe cyangwa atananiwe, uzajye faycal cyangwa CHUK wakwicwa na gahinda, ariko faycal yo na gahebuzo.Bagira service mbi, agasuzuguro, nti ba ntamuhwe, bizi kuri twe abadamu ngo ugiye kubyarirayo ndakurahiye udafite umuntu wawe ugukurikirana umunota ku wundi ibyago wahavana sinzi, sindabona abatanzi ba service mbi nka faycal.
Murakoze.
Hari aho ugera ushaka service bakakwakira neza, wagera ahandi ukagirango ni muri bureau ya Satani noneho ukibaza niba abo bagira ubayobora cyangwa niba imitimanama yabo ikora bikagushobera!Mu minsi ishize nagiye KCB Nyabugogo ari saa munani kandi ari umunsi w’umuganda,nsanga bamaze gukinga ariko hakirimo abantu,nsaba umurinzi ko ninjira mu gihe tukivugana haza umukozi muri iyo Banki mubwira ikifuzo ko nshaka kubitsa amafaranga yange, ansubiza nabi ngo"Amafaranga ni ayawe ntawuyakwatse yajyane ntabwo tugukinguriye".Ndagenda numiwe,ariko igitangaje naciye Nyabugogo uwo munsi saa mbiri z’ijoro mbona muri BK bo barimo barakira abantu ni uko njyaho mfunguza Compte nyashyiraho!Kandi abo ni Service nabo bakeneye abakiriya!
Uraho bikabyo we? sha uwo mudam uvugauko yitwa ariko niba aru witwa grace vraiment sinemeranya nawe, uriya mudamu muzi kuva cyera kuri BMC,ntanzi ariko ndamuzi kubera service atanga sha aritanga pe yaba akuzi cyangwa atakuzi, niwa muntu uhamagara kuri telephone umwaka ubufasha nubwo byaba ari amasaha yo gutaha akagufasha,ahura na bantu benshi bashoboka imbere ye buri munsi ariko agerageza kubitwaraho neza pe,hashize imyaka irenga 5 mpivurza,ariho mnvuriza abana,abavandimwe yewe nu mugabo, ariko uriya mugore ni ntagererankwa pe, nabonye umudamu wambere uzi gutanga customer care atitaye kuwo uriwe yaba ananiwe cyangwa atananiwe, uzajye faycal cyangwa CHUK wakwicwa na gahinda, ariko faycal yo na gahebuzo.Bagira service mbi, agasuzuguro, nti ba ntamuhwe, bizi kuri twe abadamu ngo ugiye kubyarirayo ndakurahiye udafite umuntu wawe ugukurikirana umunota ku wundi ibyago wahavana sinzi, sindabona abatanzi ba service mbi nka faycal.
Murakoze.
RDB yakagombye kubera urugero ibindi bigo kuko iyo uhageze wumva utahava bitewe na serivisi uhabwa.nukuri bakwiye kwigisha abandi
biteye ubwoba. muzajye kuri BMC imbere ya ETO muhima murebe umugore ukorera kuri reception. N’akaga. warira