Igenamigambi rikorwa rijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage?
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abasaga miliyoni 13 mu gihe mu mwaka wa 2052 bazaba ari hafi miliyoni 24. Ibyo bivuze ko hazakenerwa Aho kuba, Ibizabatunga, Amashuli, Amavuriro, n’ibindi bikorwa remezo binyuranye. Ese igenamigambi rihari uyu munsi rijyana n’uko kwiyongera kw’abaturage?
Ibarura rusange rya mbere ryabaye mu Rwanda muri Kanama 1978, ryagaragaje ko abaturage bose bari 4,831,527, abatuye mu mijyi icyo gihe bakaba bari 222,727 (4.6%), naho abatuye mu byaro bari 4,608,800 (95.4%).
Muri Kanama 1991 habaye ibarura rya kabiri, abaturage bose bari 7,157,551 abatuye mu mijyi bari 391,194 (5.5%) abatuye mu byaro bari 6,766,357 (94.5%).
Muri Kanama 2002, habaye ibarura rusange rya gatatu, abaturage bose bari 8,128,553, abatuye mu mijyi bari 1,372,604 (16.9%) naho abatuye mu byaro bari 6,755,949 (83.1%).
Muri Kanama 2012 habaye ibarura rusange rya kane, aho abaturage bose b’u Rwanda bari 10,515,973 abatuye mu mijyi bari 1,737,684 (16.5%) abatuye mu byaro bari 8,778,289 (83.5%).
Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abanyarwanda ari miliyoni 13,2. Imibare igaragaza ko Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, naho 27,9% bakaba batuye mu mijyi.
Nk’uko imibare ibigaragaza, umubare w’abaturage ugenda urushaho kwiyongera ari naho NISR ihera ivuga ko muri 2052 abatuye u Rwanda bazaba ari hagati ya miliyoni 23 na Miliyoni 24.
Ibi bituma u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere bifite ubucicike bw’abaturage mu miturire nk’uko incamacye y’icyegeranyo cyakozwe na NISR ku bwiyongere bw’abaturage (RPHC5 Thematic Report_Population Projection) ibigaragaza.
Uku kwiyongera kungana gutya kuri hejuru kandi kuvuze byinshi haba mu miturire no mu mibereho. Uko abantu baziyongera bizanajyana n’aho baba. Ibyo bivuze ko uko bazagenda bubaka ari nako ubutaka bwo guhingaho buzagenda bugabanuka cyane ko abantu bo baziyongera ariko ubuso bw’igihugu bwo ntibwiyongere.
Ese ko uko umubare w’abatuye igihugu uba munini ari nako ingano y’ibyo barya irushaho kwiyongera, kandi aho guhinga hazaba hagabanutse, hazakorwa iki ngo abantu batazabura ibibatunga? Haba se harimo guteganywa iki ngo Politiki y’imiturire ihindurwe maze ijyanishwe n’uko kwiyongera kw’abaturage?
Mu gusubiza iki kibazo, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire, Rwanda Housing Autority (RHA) Alphonse RUKABURANDEKWE, yabwiye Kigalitoday ko harimo gutunganywa inyigo iha umurongo ibijyanye no kurengera ubutaka hamwe no kubukoresha neza.
Yagize ati: “Ntabwo twicaye ubusa hari ibyo turimo gutunganya. Nk’ubu turimo kunoza inyigo ijyanye no gukoresha neza ubutaka, kandi iyo tuvuze kubukoresha neza haba harimo no kubutunganya hamwe no kububungabunga.”
“Ikindi twababwira ni uko iyi nyingo nimara gukorwa izagezwa ku banyarwanda bose kuko izaba itureba twese kandi kugira ngo ibashe gushyirwa mu bikorwa buri wese agomba kubigiramo uruhare.”
Ku rundi ruhande se uretse RHA Abashinzwe igenamigambi barimo gukora iki ngo ibindi bikorwa remezo nkenerwa bitazabura haba amashuli, amavuriro, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi?
Ariane Zingiro, Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ry’igihugu muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yabisobanuye muri aya magambo:
“Ni byo koko abaturage baziyongera kandi uku kwiyongera kugomba kugendana n’ibikenerwa mu nzego zitandukanye z’imibereho y’abantu. Ni muri urwo rwego, Leta y’u Rwanda yashyizeho Icyerekezo 2050 gikubiyemo ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y’umunyarwanda, aho mu mwaka wa 2035, u Rwanda ruzaba rubarirwa mu bihugu bifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruciriritse (upper-middle income country), naho mu mwaka wa 2050 rukazaba rufite ubukungu buteye imbere cyane (high-income country)”.
Yunzemo avuga ko Icyerekezo 2050 kirimo ingamba zizashyirwa mu bikorwa mu nzego zitandukanye (ubuzima, uburezi, ubuhinzi, imiturire, ubwikorezi, guhanga imirimo, ubutabera, n’ibindi) hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’umuturarwanda, hanitawe ku bwiyongere bw’abaturarwanda.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyari cyatanze inama y’uko hakurikijwe ubu bwiyongere hakwiye kujyaho ingamba zihamye ku nzego zose hagamijwe ko ubutaka buhari bwakoreshwa neza abaturage bakazabona aho batura n’aho bahinga, ibyo bikaba bisaba ko bimwe mu bishushanyo mbonera byazanozwa ibindi bigasubirwamo hagendewe ku guhuza imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka no kwiyongera kw’abaturage.
Indi nama batanze nk’uko bigaragara mu cyegeranyo ku kwiyongera kw’abaturage cyakozwe na NISR mu mwaka wa 2023 (RPHC5 Thematic Report_Population Projection), bavuga ko uko abaturage baziyongera ari nako bazakenera ibyo bakora, bityo NISR igatanga inama ko byaba byiza hagiyeho uburyo bwo guhanga imirimo myinshi ku ruhande rwa Leta no kwigisha kuyihanga kugira ngo ubushomeri butaziyongera cyane cyane mu rubyiruko.
Hakwiye kandi gukorwa ubukangurambaga buhoraho bwibutsa abantu gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo bazabyare abo bazabasha kurera ariko n’ab’igihugu cyizabasha guha ibyo bakeneye.
Bijyanye n’uko icyizere cyo kubaho kigenda kiyongera bikazatuma abantu baramba kandi ari byiza, NISR isanga hanakwiye gutegurwa inyigo ihamye y’uko abageze mu zabukuru bazajya basindagizwa ndetse no gusaba abantu kwiteganyiriza kugira ngo ubuzima bwabo buzakomeze kuba bwiza no mu gihe bageze mu za bukuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|