Ifu y’ibinyampeke yongewemo iy’inzuzi na Karoti iratanga icyizere ku kurwanya imirire mibi
Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo UR-CAVM bafatanyije n’abo muri Kaminuza ya Alabama Agriculture and Mechanical University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze iminsi mu bushakashatsi bugamije gukumira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, binyuze mu gukora ifu y’igikoma, igizwe n’ibihingwa by’ibinyampeke byongewemo ifu y’inzuzi z’ibihaza ndetse na Karoti, mu rwego rwo kuyongerera ireme ry’intungamubiri.
Mu moko atandukanye y’ifu y’igikoma aba banyeshuri n’abarimu bakozeho ubushakashatsi, bagiye basanga harimo atihagije ku ntungamubiri zikomoka ku binyamavuta, Vitamini A, Vitamini C, Feri na Karisiyumu.
Niho bahereye bafata ifu y’ibinyampeke abantu basanzwe bakoresha, bigizwe n’Ibigori, Amasaka, Ingano, Soya, Uburo, maze bongeramo ifu y’inzuzi z’ibihaza ndetse na Karoti.
Dr Ndungutse Vedaste wigisha muri UR-CAVM, mu gashami kayo gashinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, agira ati: “Kugwingira bigira ingaruka zitagaragarira gusa ku miterere y’umubiri ahubwo no mu mitekerereze. Twabanje kureba intungamubiri zikenewe mu kuzamurira umuntu amahirwe menshi yo kumurinda kugwingira, dushaka ibihingwa zibonekamo, muri byo tuza gusanga inzuzi z’igihaza ndetse na Karoti, bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi mu zikenewe”.
“Tumaze kubihuza rero n’indi fu y’ibinyampeke abantu bari basanzwe bakoresha mu guteka igikoma, twaje gusanga icyo gikoma cyongera intungamubiri nyinshi zikenerwa mu kurwanya igwingira kubera ko nk’inzuzi zikungahaye ku binyamavuta, naho Karoti igakungahara kuri Vitamini A na C”.
Dr Lamin S. Kassama wigisha muri Alabama Agriculture and Mechanical University, na we yungamo agira ati: “Igwingira ni ikibazo gihangayikishije atari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu bindi bihugu. Ni ngombwa ko abantu basobanukirwa neza ko kurwanya imirire mibi n’igwingira bidasaba ibintu bya mirenge. Iyo umuntu yamaze gusobanukirwa ko ari urugamba rumureba bimuhereyeho, arashishoza agahera ku mahirwe amukikije, aho bishoboka agahanga imirimo mito mitoya yamwunganira kwihaza mu biribwa”.
“Twashyize imbaraga muri ubu bufatanye duhuje amaboko, ibitekerezo n’ubunararibonye buri wese afite, mu kureba uko duhashya imirire mibi n’igwingira kuko abenshi mu bo cyugarije ni abana batoya”.
Abaturage bo mu Murenge wa Kimonyi, nyuma yo kwerekwa uburyo bwo kuvanga iyo fu no guteka igikoma cyayo; mu kukinywaho ngo bumvise gifite umwihariko w’uburyohe budasanzwe ugereranyije n’igikoma gisanzwe bari bamenyereye; bakaba bishimiye kuba bungutse andi mahirwe aborohereza guhashya imirire mibi n’igwingira byari bibahangayikishije.
Ubufatanye buhuriweho n’izi Kaminuza zombi, zibwibanzeho muri gahunda yiswe “Kaminuza Iwacu”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi Mukasano Gaudense abihamya, ngo ni imwe mu nkingi izunganira imiryango guhashya imirire mibi.
Ati: “Nko mu Murenge wa Kimonyi wonyine, muri gahunda yo gupima abana imikurire, ibipimo biheruka byagaragaje ko dufite abana 12, biganjemo abari mu ibara ry’umuhondo n’ibara ritukura. Kuba twungutse ubundi buryo bwo guhashya imirire mibi buje bwiyongera ku bwo dusanzwe dufatanyamo n’abaturage, biradufasha ko n’abari bakiyirimo kuyivamo byihuse”.
Kuri ubu UR-CAVM na Alabama Agriculture and Mechanical University, zikomeje kwigisha abaturage uko bajya bayitunganya ikaba yanashyirwa ku isoko, bikorohera abakeneye kuyigura.
Ohereza igitekerezo
|