Ifoto ya Kigali Today yahawe igihembo
Ifoto ya Kigali Today yafatiwe mu muhanda wa Karongi-Rusizi mu gihe cya Tour du Rwanda 2016, yahesheje igihembo uwayifotoye ariwe Muzogeye Plaisir.

Icyo gihembo yagihawe ku mugoroba wo ku itariki ya 07 Ugushyingo 2017, ubwo abanyamakuru n’ibitangazamakuru byabaye indashyikirwa mu mwaka wa 2017 bahabwaga ibihembo.
Kubera uburyo iyo foto yakunzwe n’abatari bake byatumye umunyamakuru wa Kigali Today Muzogeye Plaisir ahabwa igihembo cy’umunyamakuru ufotora neza mu Rwanda.
Yayifotoye ku itariki ya 16 Ugushyingo 2016, ubwo Tour du Rwanda yari igeze mu gace kayo ka gatatu katurukaga i Karongi kagana i Rusizi.
Iyo foto igaragaza igikundi cy’abakinnyi b’amagare bageze mu ikorosi ry’umuhanda wa Karongi-Rusizi uzwi nka Kivu Belt.

Ikimara gusohoka yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko abantu batandukanye bayikunze bamwe bifuza ko uwayifotoye yahabwa igihembo.
Mu muhango wo guhemba abanyamakuru n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, hahembwe n’abandi banyamakuru hakurikijwe ingeri zitandukanye z’ibyo bakora.
Abandi banyamakuru ba Kigali Today bahawe ibihembo harimo Richard Kwizera wahawe igihembo cy’umunyamakuru wakoze inkuru nziza ku buzima (Best Health Reporter Award).
Malachie Hakizimana we yahawe igihembo cy’umunyamakuru mwiza wakoze inkuru nziza ku bijyanye no guteza imbere amakoperative.
Gentil Gedeon Ntirenganya nawe yahawe igihembo cy’umunyamakuru wakoze inkuru nziza mu kurwanya ruswa.

Abandi banyamakuru bo mu Rwanda bahembwe harimo Peter Muyombano wahawe igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka.
Egidie Bibio na Mukamabano Gloria bakorera Tereviziyo y’u Rwanda bahawe igihembo cy’abanyamakuru bazi kuvuga neza amakuru kuri Tereviziyo naho TV 10 ihabwa igihembo cya Tereviziyo iri kuzamuka neza.
Radio Rwanda yahawe igihembo cya Radio ikunzwe mu Rwanda naho Ticien Mbangukira ukorera Radio Izuba ahabwa igihembo cy’umunyamakuru uzi kuvuga neza amakuru kuri Radio.
Ohereza igitekerezo
|
Biranshimishije cyanepe
Kuba. Uwomubyeyi yarakizeneza.murabogushimirwa kubwubuvugizi mwamukoreye nka
Kigali today. Nibyagaciro gakomeye
Murakoze yari umukunzi wanyu Ignace Bebecool from mumena city
MURAKOZE CYANE KUTUGEZAHO AMAKURU
Yabaye iki mu maso se? Ubwo se mwamuvuje koko
Iyi foto ni nziza.Muyigeze kuri REMA ishishikarize abakoze umuhanda bazatere ubwatsi umusozi wongere use neza.
Nanjye igihembo muragikwiye kigali to day njye ntari kukibaha kumafoto yamavubi ashika i kigali
Iyifoto ni nziza kbs courage Kubanyamakuru ba Kigali today turabakunda cyane.