Idindira ry’iyubakwa ry’urugomero rwa Rusumo rimaze guteza igihombo cya miliyoni 15 z’Amadolari

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yabwiye Inteko Rusange ko iyubakwa ry’Urugomero rwa Rusumo kugeza ubu rimaze kudindira hafi amezi 30, ndetse ko inzu 25 z’abaturage zasenywe n’iyubakwa ryarwo kugeza ubu zitarasanwa.

Umushinga w’Urugomero rwa Rusumo ugomba gutanga Megawati 80MW z’Umuriro w’amashanyarazi mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania, zigafasha abaturage babyo kubona umuriro w’amashanyarazi uhendutse.

Uyu mushinga wahawe Ingengo y’Imari ingana na miliyoni 468.6 z’Amadolari ya Amerika, harimo 340 z’inguzanyo n’inkunga byatanzwe na Banki y’Isi, akaba ari yo yagenewe kubaka urugomero rw’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo bijyana na rwo.

Ibi ni byo byakorewe igenzura n’abahagarariye ibihugu uko ari bitatu bisangiye uwo mushinga, barimo Komisiyo ya PAC na Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ku ruhande rw’u Rwanda.

Andi angana na miliyoni 128.6 z’Amadolari ya Amerika yatanzwe nk’inguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yo agamije kubaka imiyoboro y’amashanyarazi muri ibi bihugu hiyongereyeho za sitasiyo ziciriritse (sub-stations) zakira ayo mashanyarazi.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, avuga ko umushinga wose watangiye kubakwa ku itariki 11 Nyakanga 2014, ukaba waragombaga kurangira ku tariki 31 Ukuboza 2020.

Depite Muhakwa avuga ko byemejwe ko uwo mushinga uzasozwa ku itariki 31 Werurwe 2023, ariko urugomero nyirizina rwo rukaba rugomba kurangiza kubakwa bitarenze tariki 31 Ukuboza 2022.

Avuga ko gutinda k’uwo mushinga kwatewe ahanini n’inyigo yawo itari yakozwe neza, bikaba bimaze guhombya ibihugu biwusangiye arenga miliyoni 15 z’Amadolari ya Amerika, yiyongera ku nguzanyo byahawe.

Ibikorwa remezo bishamikiye kuri uwo mushinga byari byagenewe abaturage na byo ntabwo byarangije kubakwa.

Ibi birimo imiyoboro y’amazi ya Gatonde-Gahima na Gituku-Murama, Umuhanda w’ubuhahirane wa Kigabiro-Rurenge-Gatore ndetse n’inyubako z’Ikigo Nderabuzima cya Kigina.

Depite Muhakwa akomeza agira ati “Uyu mushinga wagaragayemo ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’amafaranga cyane cyane mu mitangire y’amasoko, mu kwishyura ba rwiyemezamirimo ndetse n’icyuho mu gukurikirana ibikorwa byawo.”

Umudepite witwa Bitunguramye yifuje ko inzu z’abaturage zigera kuri 25 zangijwe n’ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusumo zitagomba guterwa ibiremo, ahubwo ko bahabwa ingurane ikwiye hashingiwe ku cyo amategeko ateganya.

Agira ati “Nabonye hari aho bavuga ko bashobora gusanirwa amazu yasadutse igihe imashini zatigitaga, ubwo buryo bwo gusana ntabwo umuturage wacu tuba tumurenganuye. Habarwa ingurane ikwiye ku bikorwa bye kugira ngo uwo mushinga utazadusigira ibibazo.”

Ibi ariko si ko Komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ibibona, kuko ngo hari impuguke zifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe zamaze gusuzuma inzu z’abo baturage zigasanga bakwiye gusanirwa ariko mu buryo budasondetse.

Komisiyo ya PAC yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ibisabwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), birimo kuba igomba gukorana n’inzego z’ibihugu bya Tanzania n’u Burundi, bakihutisha iyubakwa ry’urwo rugomero, rukarangira bitarenze tariki 31 Ukuboza 2022.

Inteko kandi isaba MININFRA kwihutisha gukemura ikibazo cy’abaturage batarahabwa indishyi ikwiye y’inzu zabo zangijwe n’ibikorwa byo kubaka urwo rugomero.

Abadepite banasaba MININFRA gukurikirana abagize uruhare mu kudindiza iyubakwa ry’urugomero bakabiryozwa, ndetse ko mu gihe umushinga uzaba warangiye hagomba kugaragazwa uburyo uzacungwa n’ibihugu biwusangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abaturage bo mumurenge was Mahama twifuza ko igihe urugomero raba rurangiye ahakiri amashanyarazi ya monophase bayongera akaba triphase kugirango arusheho kutubyarira inyungu my mishinga itandukanye.

BYIRINGIRO Sosthene yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Abaturage bo mumurenge was Mahama twifuza ko igihe urugomero raba rurangiye ahakiri amashanyarazi ya monophase bayongera akaba triphase kugirango arusheho kutubyarira inyungu my mishinga itandukanye.

BYIRINGIRO Sosthene yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka