Icyumweru cyo kugabanya ibitera ibiza cyasojwe hubakirwa abimuwe na byo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/10/2013, mu murenge wa Cyinzuzi ho mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ibitera ibiza, hubakirwa imiryango yimuwe n’inkangu muri uyu murenge.

Bamwe mu baturage bimuwe ahantu h’amanegeka bakaba bagiye gutuzwa ahantu heza, batangaje ko bashimishijwe n’uko ubuyobozi bwakomeje kubaba hafi, bubaha inkunga n’umuganda byo kubaka mu rwego kubungabunga ubuzima bwabo.

Mukamusana Francoise avuga ko inkangu yatwaye ibyo yari atunze byose haba inzu n’ibiyirimo ngo ku buryo bumvaga ubuzima bwabo bwose burangiye.

Yagize ati “Twimutse kuko twabonaga ubuzima bwacu bushobora kuhasigara. Yaba abayobozi yaba baturage bose biyemeje kudufasha iki ni igikorwa kidushimishije kuko tubona ko ubuyobozi butadutereranye.”

Muri gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ibiza hubakiwe abasenyewe n'ibiza.
Muri gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ibiza hubakiwe abasenyewe n’ibiza.

Abaturage bahuye n’ingaruka z’ibiza kandi banavuga ko babonye isomo rikomeye kuko hari abari barasabwe kwimuka ariko bakanga bikarangira bibahiotanye.

Kayitana Jean Damascene, umujyanama wa ministre muri Ministere yo kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) mu butumwa yahaye abaturage muri aka karere, yabasabye ko bagomba kumenya ko kurwanya ibiza bikorwa mbere y’uko ibyo biza bibageraho.

Yavuze kandi ko kurwanya ibiza atari igikorwa cya MIDMAR gusa, ko ahubwo ari igikorwa cya buri munyarwanda.

Umujyanama wa ministre muri MIDIMAR yifatanije n'abaturage kubakira abasenyewe n'ibiza.
Umujyanama wa ministre muri MIDIMAR yifatanije n’abaturage kubakira abasenyewe n’ibiza.

Yagize ati “kurwanya ibiza ni inshingano ya buri Munyarwanda. Kurwanya ibiza kandi ni ibintu bikorwa mbere aho umuntu abasha kubikumira mbere y’uko bimugeraho bikamwangiriza ubuzima.”

Kayitana yasabye abayobozi mu karere ka Rulindo kuba hafi y’abaturage babashishikariza gutura heza no gukumira ibiza mbere y’igihe.

Kuri ubu mu karere ka Rulindo habarizwa imiryango igera kuri 582 igomba kwimurwa, inzu 14 akaba ari zo zimaze kuzura, izigera kuri 318 zikaba zimaze gusakarwa, mu gihe 39 zo zikizamurwa.

Abasenyewe n'ibiza barimo barimurirwa ahantu heza.
Abasenyewe n’ibiza barimo barimurirwa ahantu heza.

Hari kandi n’ikibazo cy’imiryango 211 itarabonerwa ibibanza nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo.

Icyumweru cyasojwe cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “nk’umuturarwanda kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza ni inshningano zanjye”.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka