Icyo wifuza ko Imana igukorera ujye nawe ugikorera abakene - Karidinali Kambanda

Karidinali Antoine Kambanda arasaba abantu bose kujya bafasha abakene, banazirikana ko uko baba bameze imbere yabo babasaba, ari ko na bo baba bameze imbere y’Imana bayisaba.

Karidinali Kambanda
Karidinali Kambanda

Yabibwiye abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2021, nyuma ya misa yahasomeye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene.

Mu ijambo rye, hari aho Karidinali Kambanda yagize ati “Imbere y’Imana natwe turi abakene. Uko umukene akugana, akwiyambaza kubera ingorane arimo, abona ko hari ubushobozi ufite cyangwa icyo umusumbije wamufashisha, ujye uzirikana ko nawe ari ko uba umeze imbere y’Imana uyiyambaza.”

Yunzemo ati “Nk’uko wakwifuje ko Imana yakwakira, ikumva ubusabe bwawe mu bushobozi bwayo ikagufasha, nawe abe ari ko umwakira kandi umufashe. Icyo wifuza ko Imana yagukorera, nawe ugikorere umuvandimwe.”

I Kibeho tariki 14 Ugushyingo 2021 Karidinal yahasomeye Misa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Abakene
I Kibeho tariki 14 Ugushyingo 2021 Karidinal yahasomeye Misa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abakene

Yanasabye abantu kudasuzugura abakene bavuga ko ubukene bafite ari bo babwiteye agira ati “Iyo usanze abantu bakoze impanuka urabatabara, ntubanza kubaza niba shoferi yirukaga cyane.”

Abakene kandi ngo bashobora gufashwa mu buryo bubiri: gufashishwa ibyo bakeneye ako kanya, ariko cyane cyane gufashwa kwifasha.

Mu bari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene, harimo n’abakene baturutse muri diyosezi zo mu Rwanda, biganjemo abari bahageze bwa mbere.

Bavuga ko batahanye umugambi wo kurushaho gukora, bakurikiza inama bagirwa, kugira ngo bikure mu bukene.

Guhazwa
Guhazwa

Na bo kandi bemeza ko n’ubwo hari abakene bamwe na bamwe babukururirwa no gusesagura, bitavuga ko umukene wese ari we ubwitera.

Uwitwa André Ntambagiza wo muri Diyosezi ya Kibungo ati “Abakene si bo babyitera, ni ibintu avuka agasanga ari ko biri. Ni nko kuvukana n’abandi bana, hakavamo uba perezida. Ntabwo abandi baba babyanze. Abasuzugura abakene nabagira inama yo kwicisha bugufi, bakamenya ko icya ngombwa ari uko twese imbere y’Imana tungana.”

Banavuga ko n’umukene atagomba guhora ateze guhabwa, kuko na we ashobora gutanga ku byo bafite.

Karidinali Antoine Kambanda hagati, hamwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza iburyo bwe, ndetse na Padiri mukuru w'i Kibeho ibumoso bwe
Karidinali Antoine Kambanda hagati, hamwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza iburyo bwe, ndetse na Padiri mukuru w’i Kibeho ibumoso bwe

Spéciose w’i Karongi ati “Umukene yaguhingira, umukene yakubwira neza, yasanga urwaye akakumesera akenda cyangwa akagutahiriza udukwi. Umukene burya na we aratanga.”

Umunsi mpuzamahanga w’abakene wizihijwe ku nshuro ya gatanu. Papa ngo yawushyizeho nyuma yo kubona ko ku isi hari abakene benshi, nyamara ubukungu isi ifite, urebeye hamwe muri rusange, buramutse bukoreshejwe neza nta wakwicwa n’inzara cyangwa ngo abure ibya ngombwa by’ubuzima, harimo kwivuza cyangwa kubona icumbi.

Bamwe mu bakene baturutse hirya no hino mu Rwanda bari bahuriye i Kibeho
Bamwe mu bakene baturutse hirya no hino mu Rwanda bari bahuriye i Kibeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yego rwose.Tugomba gufasha ABAKENE,ariko tukibuka no gukora ibindi imana isaba abakristu nyakuli.Urugero,benshi ntabwo bazi ko kwibera mu gushaka iby’isi gusa ntushake imana nabyo ari icyaha kizababuza ubuzima bw’iteka.Aho gushaka imana bakiriho,bategereza ko bazababeshya ko bitabye imana umunsi bapfuye.Iyo upfuye utarashatse imana ukiriho,uba ugiye burundu,utazongera kubaho (utazazuka ku munsi wa nyuma).

rwamanyege yanditse ku itariki ya: 15-11-2021  →  Musubize

Nibyo koko,imana idusaba gufasha Abakene n’Abamugaye.Birababaje kubona abantu benshi banga kubafasha,aho baba bicaye ku muhanda,bateze amaboko.Ariko kubafasha,sicyo cyonyine imana idusaba nk’abakristu.Hali ibindi idusaba.Urugero,isaba umukristu nyakuli wese kujya mu nzira akabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu,nkuko Yezu n’Abigishwa be babikoraga.

masabo yanditse ku itariki ya: 15-11-2021  →  Musubize

Ariko se dusobanurire neza: gushaka Imana bivuze iki?
 Ni ukumenya inyigisho z’iyobokamana?
 Ni ukuba inyangamugayo?
 Ni ugufasha bagenzi bawe?
.....

Jean Marie yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka