Icyo Umujyi wa Kigali uvuga ku bangirijwe n’inkongi iherutse kwibasira agakiriro ka Gisozi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abakoreraga ahibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gakiriro ka Gisozi, bakeneye gusana kugira ngo bashobore kongera gukora, basabwa gusaba impushya zo gusana ibyangiritse kugira ngo babashe kongera kuhakorera.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabitangarije Kigali Today ubwo yagarukaga ku bigiye gukorwa nyuma y’iyi nkongi.
Ati “Nibamara kubyubaka, hazasuzumwa niba koko binoze babone guhabwa icyangombwa cyo kuhakorera (occupation permit).
Rubingisa avuga ko nyuma y’iyi nkongi, hagikorwa iperereza ibizavamo bikazatangazwa n’urwego rurimo kureba icyabiteye.
Zimwe mu ngamba Umujyi wa Kigali ufite kugira ngo agakiriro katazongera kwibasirwa n’inkongi za hato na hato, dore ko kamaze gushya inshuro zigera muri eshanu mu bihe bitandukanye, Rubingisa avuga ko ari uguhugura abantu bahakorera, ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze mu gihe habaye inkongi.
Abazahakorera bazasabwa gukorana na koperative, guhabwa amahugurwa ahoraho kuko ubwoko bw’imirimo iri hariya yihariye, kandi igira n’ibyago byinshi yateza (high risks).
Ati “Umuntu ashobora kuhanywera itabi yarijugunya bigatera inkongi, cyangwa se igishashi cy’umuriro gito nacyo kigatera inkongi. Ni ugufatanya n’abantu bahakorera bakamenya uko bitwara mu kazi kabo ka buri munsi, no kumenya ibyo bagomba kwirinda.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzahakorera ubugenzuzi umunsi ku munsi (inspection), kugira ngo n’uwaba yateshutse ku mabwiriza agenga ahakorerwa n’abantu benshi, afashwe kandi bikosorwe hakiri kare.
Abahakorera bazigishwa kwigenzura ubwabo bakareba ko ibikoresho bafite bijyanye n’akazi bakora, cyangwa se bidashaje.
Hafashwe icyemezo ko nta muntu uzongera gukorera mu nzira (corridor), cyangwa kuharunda ibikoresho, ahubwo bazajya bakorera ahabugenewe.
Abahishije ibicuruzwa mu gakiriro harimo abari bafite ubwishingizi n’abandi batabufite.
Perezida wa Koperative APARWA, Hakizimana Seif, avuga ko mu bakoreraga ahibasiwe n’iyi nkongi, abenshi batari bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo, kubera ubushobozi bucye bari bafite.
Ati “Bamwe bari bafite ubwishingizi ariko si bose bari babufite, turasaba ko sosiyete z’ubwishingizi zadufasha zikajya zikorana n’umucuruzi wese mu cyiciro arimo”.
Hakizimana asaba ko ubuyobozi bwabafasha kuba babonye aho baba bakorera, mu gihe aho bakoreraga hagitunganywa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|