Icyo umugabo yakora n’umugore yagikora - Mme Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame kuva kera yizera ko icyo umugabo yakora n’umugore yagikora, akanavuga ko n’ubu igitekerezo cye akigihagazeho.

Yabigarutseho ku wa 25 Ugushyingo 2019, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiswe ‘Global Gender Summit 2019’ ibera i Kigali, ivuga ku iterambere ry’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye.

Mme Jeannette Kagame avuga ko mu Rwanda abagore basigaye bafite inshingano nyinshi bitewe n’amateka.

Ati “Amateka y’umwijima yatumye abagore bacu bafata inshingano nyinshi. Ubwa mbere ni ababyeyi b’abagore, ni abagabo, ni ba se b’abana mbese ni bo nkingi bakaba n’abarinzi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda basaga miliyoni imwe, imiryango yarasenyutse bituma hamwe na hamwe hasigara ingo ziyobowe n’abagore.

Madame Jeannette Kagame yabwiye kandi abitabiriye iyo nama ko kugira ngo iterambere rigerweho bisaba uruhare rwa buri wese.

Ati “Ubukungu burambye ntibwagerwaho niba nta ruhare rwa buri wese, cyane ko bose bagomba kugira uburenganzira bungana. Ikindi nko kugira uburenganzira ku buzima, ku burezi, ku mahirwe igihugu gifite no kugera ku mari, ntabwo bikiri iby’abantu bamwe .

Arongera ati “Kugira ngo inyungu ziva ku buringanire zigerweho, hagakorwa ishoramari risobanutse, birareba twese bityo tugakuraho ikinyuranyo kiri hagati y’abagabo n’abagore. Ibyo ni byo bizatuma abagore n’abakobwa bagira icyizere cy’imbere heza.”

Biciye muri gahunda zitandukanye, u Rwanda rushyigikira ihame ry’uburinganire, kugira ngo umugabo n’umugore bungukire kimwe ku byiza igihugu kigenda kigeraho.

Ibarura rya 2012 ryerekanye ko abagore bari 51.8% by’abaturage bose b’u Rwanda mu gihe abagabo bari 48.2%.
Nk’uko Madame Jeannette Kagame abivuga, umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi zifata ibyemezo ni 61%, abakora mu bindi bice na byo by’ingenzi nko mu buzima ni 53.9% naho abari mu buhinzi bakaba 54.6% ugereranyije n’abagabo.

Icyakora Madame Jeannette Kagame avuga ko hakiri ibibazo mu miryango bikomoka ku migenzo n’imyemerere kandi bihuriweho n’ibihugu byinshi, bituma abagore n’abakobwa batagaragaza ubwabo ko baba umusemburo w’impinduka n’abayobozi aho batuye.

Avuga kandi ko hakiri intege nke mu miryango, zo kwigisha abagabo n’abahungu kumva neza ihame ry’uburinganire no kubigira ibyabo, kuko hari aho abagore n’abakobwa bakomeje kudafatwa neza, bikaba bigomba kuvaho.

Aha Madame Jeannette Kagame yatanze urugero ku muryango Imbuto Foundation, yashinze agamije gushyigikira uburinganire n’izindi ntego ziganisha ku mpinduka.

Yavuze ko habayeho guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, aho uwo muryango uhemba abakobwa batsinda neza mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu kugira ngo hazamuke urwego rw’imyigire y’abakobwa, ndetse no gukangurira abantu guhagurukira gushyira imbaraga mu myigire y’abakobwa.

Muri gahunda zo kuzamura imyumvire, umuryango Imbuto Foundation ushishikariza abagore bakiri bato n’abakobwa kubaho ubuzima bufite intego, ndetse biciye mu bafashamyumvire babo, bagakangurirwa gutekereza batitaye ku mbogamizi zashyizweho na sosiyete, imigenzo cyangwa imyemerere bityo bagere ku ntego zabo.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

karemera yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka