Icyo ubuyobozi bwa RHA buvuga ku mututu unyura mu mujyi wa Gisenyi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority - RHA) bwagize icyo buvuga ku mututu wabonetse mu mujyi wa Gisenyi uvuye mu Kirunga cya Nyiragongo muri Gisurasi 2021 watewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Uko ibice binyuramo umututu bizatandukana
Uko ibice binyuramo umututu bizatandukana

Ni umututu ku bagenda mu mujyi wa Gisenyi badashobora kubona bitewe n’uko wasibwe ndetse aho unyura hubakwa ibikorwa bitandukanye birimo inyubako n’imihanda.

Cyakora impugucye zivuga ko n’ubwo ubu utaboneka ngo ni umututu ufite ubujyakuzimu burebure udashobora gusibangana, ahubwo uzagenda wiyongera uko imitingito ibaye.

Abahanga bagaragaza ko ahanyuze uyu mututu hatashyirwa ibikorwa kuko bishobora kuzangirika mu gihe uyu mututu uzaba urimo kwiyongera.

Mu nama yabaye tariki 30 Kamena 2023 ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) bwasobanuriye inama njyanama y’Akarere ka Rubavu impungenge zo kubaka ahanyura umututu watewe n’iruka n’ikirunga cya Nyiragongo.

Umugabane wa Afurika uzacikamo ibice bibiri
Umugabane wa Afurika uzacikamo ibice bibiri

Rwigamba Vincent umukozi wa RHA asobanura igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi avuga ko n’ubwo gikozwe neza kizagenda cyagurwa kandi abantu bashobora kukigenderaho.

Yagize bati ʺTwemeje gufata metero 60 ahari umututu (30m iburyo bw’umututu n’izindi 30m ibumoso bw’umututu), kuko mu bujyakuzimu bwa km 100 hangiritse ubugari bwa metero 250, ariko izo metero ntitwazifata hejuru kubera ko gukuraho ibyo bikorwa byakwangiza byinshi, twatekereje gufata metero 80 dusanga nabyo byakwangiza ibikorwa byinshi duhitamo gufata metero 60."

Rwigamba akomeza agira ati ʺDusaba ko muri metero 30 zegereye umututu nta gikorwa kihakorerwa, ariko muri metero zikurikiraho kugera kuri 250 hagakorwa inyigo igaragaza ikizahashyirwa n’uko kizaba cyubatse."

Abakozi ba RHA bavuga ko iyi nyingo y’umututu watewe n’iruka rya Nyiragongo bihura amakuru ya rift valley igomba kunyura mu birunga n’umujyi wa Gisenyi, mu Kiyaga cya Kivu, no mu Karere ka Rusizi igakomeza muri Tanganyika.

Umututu waciyemo kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi
Umututu waciyemo kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi

ʺAmakuru ya Rift Valley avuga ko umugabane w’Afurika uzigabanyamo undi mugabane, ahanyura uyu mututu niho hazanyura kwigabanya kuwo mugabane. Kuko n’uyu wabonetse no mu myaka yabanje waragaragaye, none ubu waje ari munini, biboneka ko n’ubutaha uzagaruka kandi wiyongereye ku rwego tutazi tugasaba ko mu kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo bwakoma metero nibura 60. ʺ

Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu avuga ko hakwiye kuba ubushakashatsi bw’abahanga bwimbitse ku mututu unyura mu mujyi wa Gisenyi mu kwirinda ingaruka zishobora kuzatezwa n’uyu mututu.

ʺHakenewe ubushakashatsi bwimbitse bw’abahanga, niba mu Rwanda badahari, bakurwe hanze kugira ngo batugire inama y’inyubako zakubakwa mu mujyi wa Gisenyi, kandi byorohereze abaturage bahatuye. RHA ifite inshingano zo kutwereka uburyo twakoresha mu kubaka ni yo twakoresha ibiti ariko tukaba tuzi ko dukora ibikwiye, n’ibihugu bibamo imitingito irenze iyacu barubaka, bubaka bate, bakoresha iki ? natwe twabigenderaho tukubaka aho gukomeza guhagarika ibikorwa. ʺ

Akarere ka Rubavu kakomeje gukomwa mu nkokora no kutagira ubuhanga bugaragaza inyubako zigomba gukoreshwa mu guteza imbere uyu mujyi bitewe n’imitingito iterwa n’iruka ry’ibirunga, ndetse mu minsi ishize bikaba byaragarutsweho ko isoko rya Gisenyi rinyura muri metero zegereye umututu.

Umututu waciwe n'imitingito mu mujyi wa Gisenyi wangiza ibikorwa remezo
Umututu waciwe n’imitingito mu mujyi wa Gisenyi wangiza ibikorwa remezo

Mu bihugu binyuramo rift valley hatangiye kuboneka gucikamo k’ubutaka mu gihugu cya Kenya umututu ukaba ugaragarira buri wese n’ubwo mu rwanda ukiri ku rwego ruto ariko uko imyaka yiyongera n’imitingito ikiyongera n’umututu ni ko uzakomeza kwiyongera.

Abahanga mu bumenyi bw’Isi bavuga ko rift valley bavuga ko ifite uburebure bw’ibirometero 5,950 ku mugabane w’afurika ikanyura mu gihugu cya Ethiopia, Kenya, Uganda, Sudan yepfo, igakomereza muri RDC, u Rwanda kugera muri Zambia ku nyanja itukura mu burengerazuba bw’umugabane w’Asiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka