Icyo ishyaka PL rivuga ku muco wo gukunda Igihugu

Abayobozi b’ishyaka PL mu Rwanda baributsa abayoboke baryo ko umuco wo gukunda igihugu ari inshingano atari amahitamo nk’uko bamwe babitekereza.

Ubuyobozi bw’iri shyaka “”riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, ubutabera n’iterambere”, bwabitangarije mu nama bwagiranye n’abanyamuryango bayo mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2015.

Uhagaraririye ishyaka PL Mu Ntara y'Amajyaruguru Uwamariya Marie Claire, asobanura ibyo bagezeho n'ibyo bateganya kugeraho mu ishyaka ryabo.
Uhagaraririye ishyaka PL Mu Ntara y’Amajyaruguru Uwamariya Marie Claire, asobanura ibyo bagezeho n’ibyo bateganya kugeraho mu ishyaka ryabo.

Hon. Mukabalisa Donatille,umuyobozi w’agateganyo w’iri shyaka, yavuze ko ni ngombwa gukunda igihugu kandi Abanyarwanda bagaharanira kwiteza imbere kugira ngo nacyo gitere imbere.

Yagize ati “Ntiwateza Igihugu imbere nawe utateye imbere kandi ntiwanagiteza imbere utagikunda. Yashishikarije abayoboke b’ishyaka kugira ubwishingizi mu kwivuza kuko ntacyo umuntu yageraho adafite ubuzima bwiza.”

Uwamariya Marie Claire, uhagarariye iri shyaka mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko abanyamuryango bo muri iyi ntara biyemeje guteza imbere umushinga w’ubworozi bw’ingurube mu turere twose tuyigize. Kandi iki gikorwa kikagera kuri buri munyamuryango.

Abayobozi b'Ishyaka PL mu rwego rw'Intara y'Amajyaruguru bitabiriye inama.
Abayobozi b’Ishyaka PL mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru bitabiriye inama.

Abanyamuryango b’iri shyaka rimaze imyaka 25 rikorera mu rwanda, bamaze kwizigamira aho abo mu karere ka Gakenke bamaze kugeza ku bihimbi 71Frw muri Sacco y’ako karere, kandi bakanayakoresha mu kugurizanya, nk’uko umwe muri bo Twizerimana Sylvie yabitangaje.

Marie Solange MUKASHYAKA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka