Icyo inzego z’ubuzima zivuga ku miti yo kuboneza urubyaro mu bangavu

Nyuma y’uko Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite yanze kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere, ko ingimbi n’abangavu bagejeje ku myaka 15 bakwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, inzego z’ubuzima zagize icyo zitangaza ku makuru y’imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Serucaca Joel, ukuriye ishami ryo kuboneza urubyaro mu kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) tariki ya 18 Ukwakira 2022, yavuze ko imiti yo kuboneza urubyaro nta ngaruka igira ku buzima bwabo.

Dr Serucaca avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro mu bangavu n’ingimbi ari uburyo bwo kubarinda kubyara imburagihe batarageza imyaka y’ubukure, ndetse no kubarinda kuba bashobora guhitanwa n’iyo nda baba basamye.

Ati “Ingaruka nyinshi ziza ku mwana w’umukobwa kuko ni we utwita akongeraho no kurera umwana, kandi na we ari undi mwana ugasanga bimuviriyemo ingorane nyinshi zirimo no gucikiriza amashuri ye. Ku muhungu bituma ahita agira inshingano zo kwitwa Papa kandi adashoboye kurera”.

Ku miti yo kuboneza urubyaro, Dr Serucaca avuga ko uburyo bw’ibinini ndetse n’agapira mu kuboko, umuntu wese wabifashe iyo ashaka kubihagarika nta kibazo ako kanya ahita asama.

Ati “Imiti yo kuboneza urubyaro ntikwiye kugira umuntu n’umwe itera impungenge, kuko nta ngaruka mbi igira ku buzima bw’abantu”.

Dr Serucaca avuga ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), kugeza ubu rivuga ko umuntu utarabyara ashobora gukoresha iriya miti ntigire ingaruka ku buzima bwe.

Dr Serucaca avuga ko urushinge arirwo batakwemererwa kuko rutuma umuntu atinda gusama, kuko bifata igihe kingana n’umwaka bitewe n’igihe umuntu yarwiteje.

Yongeraho ko ku bwe nta mpamvu yagombye kubabuza ayo mahirwe, kuko mu ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2019 na 2020 mu Rwanda, abana batewe inda kuva ku myaka 15 kugera kuri 19 bagera kuri 5.2%.

Uyu mubare w’Abana batewe inda Dr Serucaca avuga ko ari benshi, cyane ko bakeneye ubundi buryo bwo kubarinda gutwita imburagihe kuko usanga aba bangavu babiterwa n’ubukene, uburere no kuba umuntu yafashwe ku ngufu, aha rero iri tegeko rikwiye kwita no ku mpamvu zituma aba bangavu batwita.

Ikindi Dr Serucaca yagarutse ni uko kuba itegeko ritabibemerera bizatuma abana bazajya bajya kubifata rwihishwa, ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari ababimye iyo serivisi kubera gutinya itegeko ribahana.

Abangavu babivugaho iki?

Umwe mu bana b’abakobwa ufite imyaka 17 wahawe izina rya Uwimana Grace, avuga ko iri tegeko rizabangamira uburenganzira bwabo mu gihe bashaka iyi miti.

Ati “None se nk’igihe nguye mu bishuko nkaba ntashaka kubyara kuko ku kigo nderabuzima bataguha imiti ikurinda gusama, urumva bataba bampemukiye ngatwita ntabisha nta n’ubushobozi bwo kurera abana mfite”.

Uwimpuhwe Anick afite imyaka 20, yabyaye afite imyaka 17, kuri we yumva nta kibazo cyo kuboneza urubyaro mu bangavu.

Avuga ko nyuma yo kubyara atabashije gukomeza amashuri yisumbuye, ubu akaba asigaye akora akazi ko mu rugo kandi umwana yaramusigiye nyina, na we ajya gushaka imibereho.

Uwimpuhwe avuga ko ubu yagiye muri gahunda yo kuboneza urubyaro akoresheje uburyo bw’agapira ko mu kuboko kandi ntakibazo yigeze agira.

Ku ruhande rw’ababyeyi ariko, bo bavuga ko aho kugira ngo umwana w’umukobwa abyare imburagihe yafata iyo miti ikamurinda gusama, kuko abenshi baba banahuye n’abagabo babarusha ibitekerezo bakabashuka bakabangiriza ubuzi.

Nyinawumuntu Francine, avuga ko yifuza ko itegeko ritagombye kubabuza kuboneza urubyaro, kuko usanga abana benshi bagwa mu bishuko kubera impamvu zitandukanye.

Abadepite bemeye uyu mushinga ni 18, 30 batoye ko batawushyigikiye mu gihe barindwi bifashe. Inteko Rusange yanzuye ko hakwiriye kubaho ibiganiro byimbitse kuri iyi ngingo, hakaganirizwa ababyeyi, amadini na sosiyete sivile nyuma ukazongera kugaruka mu nteko.

Uyu mushinga wakozwe kugira ngo hashakwe igisubizo ku bibazo bibangamiye sosiyete, ahanini bishingiye ku nda ziterwa abangavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka