Icyo Abanyarwanda bibuka ku bitero byo kuwa 11 nzeri 2001 muri Amerika

Nyuma y’imyaka 13 habaye ibitero bya Al_Qaeda muri Amerika kuwa 11/9/2001, Abanyarwanda bo hirya no hino batubwiye uko bibuka uwo munsi utazibagirana mu mateka y’isi kuko wahinduye byinshi mu miterere y’ubuyobozi, politiki n’ubukungu hirya no hino ku isi.

Kuri iyo tariki, ibyihebe byayobeje indege ebyiri zigonga imiturirwa ya Word Trade Center mu mujyi wa New York. Ibyo bitero byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishora intambara muri Iraq bituma uwayoboraga icyo gihugu Sadam Hussein akurwa ku butegetsi.

Iyi photo igaragaza imiturirwa ya World Trade Center ubwo umwe wari umaze kugongwa n'indege, undi nawe indege yenda kuvugonga.
Iyi photo igaragaza imiturirwa ya World Trade Center ubwo umwe wari umaze kugongwa n’indege, undi nawe indege yenda kuvugonga.

Iyo ntambara kandi yageze muri Afganistan yashinjwaga gucumbikira uwari umuyobozi wa Al_Qaeda, Osama Bin Laden, waje kwicwa mu mwaka wa 2013; gusa intambara yiswe iyo kurwanya iterabwoba irakomeje.

Dore uko Abanyarwanda bibuka uwo munsi ibyo bitero byabereyeho:

Pauline Mukarurangwa wo mu karere ka Huye yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Yagize ati “Icyo gihe numvise kuri radio Rwanda bavuga ngo bayobeje indege bazigusha ku bantu numva ni nk’ijuru riguye. Kuyobya indege numvaga biteye ubwoba.”

Epimaque Rwandenzi, uyobora akagari ka Ruyenzi muri Kamonyi. Ati “Hari mugenzi wanjye wabimbwiye kuri telefoni, ako kanya nza no kubyumva kuri radio. Nahise nikanga ako kanya ntumva ukuntu ibyo byaba ku gihugu nka Amerika, ngira ubwoba ko natwe bishobora kutubaho iwacu mu Rwanda.”

Salatier Habumuremyi wo muri Burera ati “Byabaye niga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Nabyumviye kuri radio, numva ni ikintu kidasanzwe cyabaye kuko sinumvaga ko umuntu yakora ibintu nka biriya, agatera igihugu gikomeye nka Amerika kandi akagikoma mu nkokora ahantu nka hariya ku miturirwa ikomeye iwabo.”

Pierre Celestin Habiyaremye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, yigaga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. We ati “Nakubiswe n’inkuba ubwo numvaga mu makuru ya mu gitondo kuri radio Rwanda kuwa 12/09/2001 ngo Amerika yatewe. Icyo nabonye nyuma yaho ni uko ibihugu by’amahanga byahise bikanguka kuko byabonye ko nabyo bishobora kugerwaho, bimwe bitangira ubwo bikaza umutekano wabyo kurushaho.”

Dega Serge Louis, ni umufaransa utuye i Busasamana mu karere ka Nyanza. Icyo gihe ngo yari ahitwa Toulouse mu Bufaransa, abibwirwa na mugenzi we bakoranaga ariko ntiyabyemera. Mu kanya gato ngo ibitangazamakuru by’iwabo byatangiye kubitangaza, ariko Serge ahita agira ubwoba cyane kuko ngo yumvaga “iby’ibyo bitero biza kuba imbarutso y’intambara ya gatatu y’isi yose.” Ubu ngo ni itariki azirikana buri mwaka kuko yamuteye ubwoba cyane.

Zebounissa Rajabali, ni Umunyarwandakazi wabonye ubwenegihugu, akomoka ahitwa Mumbai mu Buhinde aho ababyeyi be bagituye. Ngo amakuru ya mbere yayumviye kuri radio y’Abafaransa RFI kandi ngo yumva ari we muntu wa mbere wamenye ayo makuru muri Nyanza yose. Agira ati “Ndahamya rwose ko ari njye muntu wa mbere wamenye uby’ibyo bitero muri aka karere ka Nyanza. Byarantunguye kumva ko Amerika yaterwa igakorwa mu jisho gutyo.”

Nehemie Uwimana, ni umuyobozi w’akarere ka Rwamagana. Yabwiye Kigali Today ko ibyo bitero byabaye ari ahitwa i Rubona muri Rwamagana akabimenyera kuri televiziyo mpuzamahanga yarebaga iwe mu rugo.

Yagize ati « Nabyakiriye nabi kuko birababaje kuba umuntu agambirira kurimbura abandi, ndetse atanabazi ngo ubyite ko hari icyo bapfa. Umuntu wese wica undi aba ahemutse kuko abantu bari bakwiye kujya babaho bakazasaza ntawe ubishe. Icyo tutakwibagirwa ni uko mu bikorwa by’ubwiyahuzi nk’ibyo habamo gusenya ibikorwaremezo cyane kandi biba bifitiye abaturage twese akamaro.”

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bakwiye kujya bavuga ibitagenda neza mu buryo budahutaza, aho kwishora mu bikorwa bibi n’iterabwoba bikangaranya abantu.

Eugene Kanyarwanda, ayobora umurenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru. Ati «Njye nabimenye mbibwiwe n’umuntu kuri telefoni ariko nanga kubyemera kuko numvaga nta wahangara Amerika kuko ari igihangange inagira ubwirinzi bukakaye. Gusa byaje kuba impamo, ariko n’ubu nibuka amafoto yabyo nkakangarana”.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka