Icyo Abanyarwanda bahungiye Congo bavuga ku buhunzi
Abanyarwanda bahungiye mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga ko nta kiza babubonye mu buhunzi, uretse kubura ibyo bafite bakaburira uwo ariwe wese washaka kubujyamo ingaruka zabwo.
Babitangaza mu gihe u Rwanda rwifatanya n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, wizihizwa buri mwaka tariki 20 Kamena.

Yankurije Marie Golette ufite imyaka 30 wari ahitwa i Ngungu muri Masisi, avuga ko ubuhunzi bwatumye abura umugabo n’umwana umwe ubuzima buba bubi ataha imbokoboka. Avuga ko benshi mu mpunzi z’Abanyarwanda bari muri Congo nta bufasha babona uretse kubeshwaho no guhinga nabwo bakabuzwa umutekano n’intamba zikunze kuhaba.
Mu gihe henshi ku isi impunzi zishyirwa mu nkambi zigahabwa ibyo kurya, ibyo kwambara zikavurwa, abana bagashyirwa mu mashuri, benshi mu mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ayo mahirwe ntiziyabona.
Rwagize Boniface watashye mu Rwanda ahitwa Kayove avuye muri Congo ahitwa Bukombo, avuga ko ubuhunzi ntakiza bugira uretse gusubiza umuntu inyuma. Asuboanura ko yatahukanye umwana umwe mu gihe yari afite abana batandatu n’umugore bose bakicwa n’uburwayi n’imibereho mibi.

Avuga ko nyamara ngo iyo bagira inkambi bashyirwamo bari kwitabwaho bagataha cyangwa bagahabwa amakuru y’ukuri ku Rwanda, ntibagumishwe mu buhunzi n’ibihuha bahabwa n’abadashaka ko abantu batahuka.
Shyirambere Ezira avuga ko mu myaka 21 ari mu buhunzi ntacyo yungutse uretse gusubira inyuma, ibi akabihera ko benshi bari bafite abana batabashije kwiga naho abahuye n’indwara zabahitanye.
Shyirambere avuga ko atashye kubera guhumurizwa n’umuryango we wamubwiye ko mu Rwanda ari amahoro mu gihe yarasanzwe abwirwa ko utashye yicwa nyuma yo gufatwa amajwi akajya ashyirwa kuri radiyo.
Shyirambere avuga ko muri Kongo hari abanyarwanda benshi batazi ukuri ku mutekano n’amahoro biri mu Rwanda kubera amakuru bahabwa nabafite ibyaha bakoze mu gihugu batifuza kukigarukamo ngo baryozwe ibyo bakoze, akavuga ko abafite ababo bagombye kubashishikariza gutaha.

Tariki 19/6/2015 Abanyarwanda 48 barimo abagabo babiri n’abagore n’abana nibo batashye mu Rwanda bakirwa mu nkmabi ya Nkamira, aho bategereje ko basubizwa mu miryango yabo.
Mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR uvuga ko abaturage miliyoni 59.5 bari bamaze kuva mu byabo mu mpera za 2014.
Umuyobozi wa HCR ku rwego rw’Isi António Guterres akaba avuga ko nubwo benshi bagezwaho ubufasha ngo benshi bakomeje kugira imibereho mibi kuko imiryango itabara imbabare idashobora kubonera abavuye mu byabo ibyo bakeneye byose.
Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR kigaragaza ko mu mpera z’umwaka wa 2014 benshi mu baturage bahunze kubera ibibazo cy’umutekano muke, kigaragaza ko imyaka ishira ariko umubare w’impunzi wiyongera kuko mu mpera za 2014 hari miliyoni 59.5, muri 2013 hari impunzi miliyoni 51.2 naho 2012 hari impunzi miliyoni 37.5
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kuba impunzi si byiza habe na mba ahubwo aba bari baratinze kuza banakangurire bagenzi babo batahe kuko nta cyiza cy’ishyanga