Icyizere Perezida yangiriye ntikizaraza amasinde - Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe mushya Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko icyizere yagiriwe na Perezida Paul Kagame kitazaraza amasinde, kuko agiye gukora inshingano ze ndetse akanarenzaho.

Minisitiri w'Intebe Dr Justin Nsengiyumva, nyuma yo kurahira
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, nyuma yo kurahira

Ibi yabivugiye mu muhango w’irahira rya Guverinoma nshya kuri uyu wa 25 Nykanga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Amaze kurahirira inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yavuze ko ashimira Perezida Kagame ikizere yamugiriye, ndetse ko azakorana ubwitange imirimo yahawe.

Yagize ati “Nzi neza uburemere bw’inshingano Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwampaye n’uruhare rwazo mu kuzamura imibereho y’abaturage, mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Ndabizeza ko nzazikora neza ndetse nkanarenzaho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe, Igihugu cyacu kibyungukiremo mu bigaragarira buri wese”.

Minisitiri w’Intebe mushya yashimiye uwo asimbuye Dr Edouard Ngirente imirimo myiza yakoreye Igihugu igihe yamaze kuri uyu mwanya.

Yagize ati “Ndashimira cyane ubwitange abayobozi bambanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rutere imbere nk’uko bigaragarira buri wese, kandi niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye no gukorera mu mucyo kandi nzita mbere na mbere ku bibazo by’abaturage. Nzafatanya n’inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta Munyarwanda dusize inyuma”.

Tariki 23 Nyakanga 2025, nibwo Perezida wa Repubulika yashyize mu nshingano Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva.

Nsengiyumva ugiye kuri uwo mwanya, yari asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza cyitwa Office of Rail and Road kuva 2016.

Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu 2008, umwanya yagiyeho n’ubundi avuye ku wundi nka wo, ariko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005–2008.

Dr. Justin Nsengiyumva afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD mu Bukungu), yakuye muri University of Leicester.

Muri uyu muhango kandi hanarahiye abagize Guverinoma bose, indahiro ibinjiza mu nshingano zo gukorera Igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka