Icyizere Papa yakugiriye ni ikimenyetso cy’ubushobozi yakubonyemo - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye Musenyeri Papias Musengamana ko agomba gusohoza ubutumwa bwe agendeye ku cyizere n’ubushobozi Papa Francis yamubonyemo.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard

Yabivugiye mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Papias Musengamana, nk’Umushumba mushya wa Diyoseze ya Byumba, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, akaba yasimbuye Musenyeri Nzakamwitata Servilien ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko kuba yitabiriye ibyo birori atari byo gusa byamuzanye, ahubwo yaje kubera impamvu imwe kandi ikomeye y’uruhare Kiliziya igira mu kubaka Igihugu.

Ati “Naje Mpagarariye Perezida Paul Kagame, mu butumwa bwe yambwiye kubashimira imikorere myiza ya Kiliziya Gatolika mu guteza imbere imibereho myiza y’abakirisitu, ndetse n’iy’Abanyarwanda muri rusanjye”.

Uwo muyobozi yashimye uruhare rwa Kiliziya mu kubaka igihugu cy’u Rwanda mu mibereho itandukanye, ndetse atanga n’ingero za bimwe mu bikorwa byiza Musenyeri Nzakamwita Servilien ucyuye igihe yafatanyijemo n’igihugu.

Yavuze ko ibikorwa byiza Musenyeri Nzakamwita yakoze, Leta y’u Rwanda ibibona kandi bigaragarira buri wese.

Ati “Twe nka Leta ibikorwa byiza Musenyeri Nzakamwita yakoze ni byinshi, haba mu rwego rw’uburezi, ndetse twe twanamubonye muri Leta bamwita Musenyeri w’abajeni. Twanamubonye adutumira muri ibyo bikorwa, twaramubonye kandi mu bikorwa by’ubuzima ashakisha inkunga zitandukanye, urugero ni inkunga y’ibitaro bya Kiziguro”.

Ministiri w’Intebe yakomeje avuga ko babonye Musenyeri Nzakamwita mu bikorwa byo kubaka umuryango, cyane ko mu ijambo rye yongeyeho n’igikorwa cyiza cy’isanamitima.

Aha niho yashingiye avuga ko kwita ku muryango ari igikorwa cyiza kandi kigirira abantu bose akamaro, kuko umuryango ariwo shingiro rya byose.

Muri Gahunda y’Uburezi yashimye uruhare rwa Kiliziya kuko yita cyane cyane mu kurwanya ubuzererezi n’ibiyobyabwenge.

Yakomeje agira ati “Umuhango waduteranyirije hano ntukwiye kwitwa umuhango, ahubwo ugomba no kujyana no kwishimira ibyo twagezeho dufatanyije na Kiliziya Gatolika”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yasabye Musenyeri Papias Musengamana gukomereza aho Musenyeri Nzakamwita yari agejeje, ndetse akanarushaho akarangiza ibyo atasoje neza bitewe n’izabukuru.

Yanashimiye abakirisitu ba Byumba anabasaba gukomeza gukorera u Rwanda, cyane cyane mu gufatanya na Kiliziya Gatolika.

Yashimiye Antoine Caridinal Kambanda wayoboye uwo muhango, ndetse anamusaba kuzaba hafi Musenyeri Papias mu nshingano nshya yahawe.

Musenyeri Papias Musengamana na we yasabye ubufatanye n’abandi bagiye gukorana muri gahunda za Kiliziya, ndetse ko Leta yazamushyigikira mu bikorwa bazaba bahuriyeho biteza imbere Abanyarwanda.

Antoine Cardinal Kambanda na we yashimiye Minisitiri w’Intebe kuza kwifatanya nabo muri uwo muhango, anamutuma kumushimirira Perezida wa Repuburika Paul Kagame, kuboherereza Abaminisitiri kwifatanya muri ibyo birori.

Yasabye Musenyeri Papias Musengamana gukorera ku muvuduko urenze uwo Musenyeri Nzakamwita yakoreragaho.

Ati “Musenyeri ugiye mu kirihuko cy’izabukuru yagenderaga muri vitesi ya 5 wowe ugomba kugendera mu ya 6, ibyo bizagufasha kugera ku ntego ndetse no gusohoza ubutumwa neza”.

Musenyeri Papias Musengamana wahawe inkoni y’ubushumba, yifurijwe ishya nihirwe mu mirimo mishya.

Kurikira muri iyi video impanuro Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yahaye Musenyeri mushya, Papias Musengamana:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka