Icyizere ni cyose ku bakandida-depite b’uyu mwaka

Bamwe mu bakandida bigenga bazahatana mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2018, bemeza ko biteguye bihagije ku buryo ngo badashidikanya ku ntsinzi.

Mpayimana Philippe ngo yizeye intsinzi
Mpayimana Philippe ngo yizeye intsinzi

Babitangaje kuri uyu wa 8 Kanama 2018, ubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yagiranaga inama n’Abakandida bose bari ku rutonde rw’abemerewe guhatana muri ayo matora, ikaba yari inama igamije kubasobanurira imyitwarire ikwiye kuranga Abakandida mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira.

Mpayimana Philippe , umukandida wigenga muri ayo matora wanahatanye mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka mu Rwanda ariko ntagire amahirwe yo kuyatsinda, avuga ko ubu yizeye intsinzi adashidikanya.

Agira ati “Aya matora atandukanye n’ay’ubushize kuko yo yari arimo ikipe ikomeye cyane kandi n’umwanya uhatanirwa wari umwe mu gihe ubu ari myinshi. Ubu rero nditeguye bihagije, ngiye kwerekana icyo nshoboye, cyane ko ubu byoroshye ugereranije n’ubushize”.

Arongera ati “Kuyobora igihugu no gushyiraho amategeko biratandukanye, ubushize twasabwaga 50% none turasabwa 5% gusa, nizeye kuyarenza”.

Ntibanyendera Elissam Salim, umukandida wigenga na we ngo ntashidikanya intsinzi
Ntibanyendera Elissam Salim, umukandida wigenga na we ngo ntashidikanya intsinzi

Undi mukandida wigenga, Ntibanyendera Elissam Salim, na we yemeza ko akurikije ubunararibonye afite mu buyobozi nta kibuza ko azarenza amajwi asabwa umukandida wigenga.

Ati “Nifitiye icyizere kuko ntagifite sinari guta umwanya nshaka imikono y’abanshyigikira. Ikindi ni imigabo n’imigambi yanjye ihamye nzageza ku Banyarwanda ndetse nkaba mfite n’ubunararibonye mu buyobozi, ndateganya kurenza 5% nkagira nibura 7%”.

Ntibanyendera ubusanzwe ngo amenyerewe mu bikorwa byo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe cyane ko ari n’umuyobozi wa HVP Gatagara, ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Abakandida basabwe kuzirinda amagambo asebanya mu gihe cyo kwiyamamaza
Abakandida basabwe kuzirinda amagambo asebanya mu gihe cyo kwiyamamaza

Perezida wa Komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yasabye abiyamamaza bose muri rusange kuzirinda imvugo zisebanya, hagamijwe imigendekere myiza y’amatora.

Ati “Kwiyamamaza ni ukwivuga ibigwi, si ukuvuga ibyo undi atabasha kugeza ku gihugu, ni ukwivuga ugamije kubona amajwi utavuga ibyayakura kuri mugenzi wawe. Tugomba kwiyamamaza tudasebanya, tudatera imvururu ndetse tutanatera amacakubiri mu Banyarwanda”.

NEC iteganya ko kwiyamamaza bizatangira kuri uyu wa mbere tariki 13 Kanama bigasozwa ku ya 1 Nzeri 2018, na ho amatora akazaba kuva ku itariki ya 2 kugeza ku 4 Nzeri 2018.

Prof Kalisa Mbanda n'abo bari bafatanije kuyobora iyo nama
Prof Kalisa Mbanda n’abo bari bafatanije kuyobora iyo nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka