Icyizere Leta ifitiye itangazamakuru cyarihesheje uburenganzira bwo kwigenzura
Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryeguriwe uburenganzira bwo kwigenzura ku makuru rigeza ku Banyarwanda, nyuma y’uko Leta imaze gusanga ryarakuze mu myumvire, nk’uko bitangazwa na Prof. Anastase Shyaka, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).
Ibi Prof. Shyaka yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 7/11/2013, mu nama nyungurana bitekerezo n’abafatanyabikorwa mu itangazamakuru. Inama yari igamije kuganira ku bikenewe kugira ngo itangazamakuru rigire ubushobozi n’ubunararibonye byo gushobora gukora igikwiye.
Yagize ati: “Ku isi hose bemera ko ibihugu birimo itangazamakuru ryigenzura biba byageze ku rwego rushimishije ari mu myumvire ari no mu mikoranire hagati y’inzego. Ibihugu bitarimo icyizere hagati y’itangazamakuru n’abatikorera n’abategamiye kuri Leta ntago Leta ubwo burenganzira iburekura kuko iba itizeye ko izo nzego ziza kubikora.

Ngira ngo twe nk’Abanyarwanda aho tugeze ni hamwe Leta ivuga iti ndumva nabagirira icyizere, nimufate izi nshingano namwe muzikorere Abanyarwanda ku nyungu rusange, mubishyire mu bikorwa kandi mubikore neza.”
Ikibazo cyakomeje kwibazwaho ni uburyo itangazamakuru ryo mu Rwanda ryongeye gusa nk’irivutse kuva Jenoside yarangira, ryagiye rigaragaza ibibazo bitandukanye mu guha rubanda amakuru nyayo no mu buryo bayatangaga.
Gusa Prof Shyaka yatangaje ko Leta yasanze ko hari intambwe yatewe, iyo ikaba ariyo yatumye Leta ifata icyemezo cyo guha ububasha ihuriro ryigenga ry’abanyamakuru bakaba aribo bazajya bagenzura imikorere ya bagenzi babo.

Itegeko rishya rigenga itangazamakuru ryashyizwe mu bikorwa tariki 30/3/2011, ryahaye itatangazamakuru ubwisanzure mu kwigenzura, ariko ryemeza ko umunyamakuru azajya abazwa inkuru yakoze igateza ibibazo.
Iri tegeko risobanura neza uburyo buri rwego rufite inshingano ku itangazamakuru rwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa. RGB niyo ifite itangazamakuru mu nshingano zayo, Ikigo k’Igihugu cy’Ubuziranenge (RURA) kikaba gishinzwe gutanga ibyangombwa.
Naho urwego rw’Umuvunyi rukaba rushinzwe gucyemura ibibazo bigaragara mu itangazamakuru n’abashinzwe gutanga amakuru.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|