Icyizere cyo kubaho mu Rwanda kigeze ku myaka 69.6
Umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko iterambere mu bukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage ari bimwe mu bikomeje gutuma icyizere cyo kubaho cyiyongera aho cyavuye ku myaka 49 mu mwaka 2000, kikagera ku myaka 69.6 mu mwaka 2024.
Umuryango wa FPR Inkotanyi, ugaragaza ko gahunda zirimo Mutuelle de Santé, Girinka, kwegerezwa amavuriro, ni zimwe mu nkingi z’ingenzi mu byazamuye icyizere cyo kubaho mu Rwanda.
Ugaragaza kandi ko bishoboka ko mu myaka iri mbere Abanyarwanda bazagera ku cyizere cyo kubaho cy’imyaka 100 bishingiye ku buryo kizamuka buri munsi.
Icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyari imyaka 29 mu 1989, kigera ku myaka 41 mu 1994. Mu mwaka 2000 icyizere cyo kubaho cyarazamutse kigera ku myaka 49, na ho mu mwaka 2014 cyari kigeze ku myaka 65 naho muri 2021 kigera ku myaka 67. Uyu munsi kiri ku myaka 69.6.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na OMS muri 2022, bwagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 9 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru muri Afurika.
Nubwo u Rwanda rugeze ahantu heza, urugendo rurakomeje kandi bigizwemo uruhare na buri wese.
Imibare yashyizwe hanze na Worldmeters muri 2023, igaragaza ko impuzandengo y’icyizere cyo kubaho ku isi ari 73.4. kuri uru rutonde, Hong Kong iza ku mwanya wa mbere, aho umuturage afite icyizere cyo kubaho cy’imyaka 85.83, iki gihugu gikurikirwa na Macao.
Uretse Tanzania iri ku mwanya wa 152, U Rwanda ruza imbere y’ibihugu birimo u Burundi, DRC, Uganda, Kenya, n’ibindi bihugu bitandukanye.
Uretse kuba imyaka y’icyezere cyo kubaho yarazamutse, iterambere ry’ubukerarugendo ryagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Mu mwaka 2017 ubukerarugendo bwinjize Amadolari 374 mu gihe mu mwaka 2023 bwinjije Amadolari 620.
Kwiyongera kwa bamukerarugendo mu Rwanda, bitanga amahirwe ku baturiye Pariki ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange kuko babona imirimo itandukanye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubaho igihe gito cyane.Nkuko bible yabihanuye nyuma y’Umwuzure (deluge) w’igihe cya Nowa,nta muntu urenza imyaka 120.Mbere babagaho imyaka amagana.Urugero ni Adamu wamaze imyaka 930.Nubwo benshi batabyemera,kubaho igihe gito byatewe n’Adamu na Eva banze kumvira Imana.Ubundi bagombaga kubaho iteka.Kubera ko dukomoka kuli DNA/ADN ya Adamu na Eva,niyo mpamvu natwe dusaza tugapfa.Ariko nkuko na none Imana yabihanuye,abantu bashaka Imana cyane,ntibibere mu gushaka iby’isi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradis.Abanga kumvira iyo nama,ntabwo bazaba muli paradis kandi ntibazazuka.Nawe wumviye iyo nama,bazabaho iteka.