Icyirombe cya Nyakabingo ni gihamya ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Justus Kangwage, arizera ko ibyo abanyapolitiki b’abanyamahanga babonye mu cyirombe cya Nyakabingo kiri muri aka karere ari icyemeza isi ko u Rwanda narwo rwihagije ku mabuye y’agaciro.

Ku italiki 8 ukuboza, abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batangiye urugendo rw’iminsi ibiri rugamije gufasha abanyamahanga kwihera ijisho ku byo u Rwanda rufite. Urwo rugendo rwateguwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Kangwage, uhagarariye aka karere ababanyapolitiki basuye bwa mbere batangira uru ruzinduko, yagize ati: “Nibwo bwa mbere iki kirombe cyagaragazwa ku rwego mpuzamahanga. Twizera ko n’abanyamahanga bemeye ko noneho u Rwanda rufite amabuye y’agaciro ahagije.”

Yakomeje avuga ko icyi kirombe cyatangiye mu 1956, cyafashije kugabanya gusuhuka kw’abaturage bava mu cyaro berekeza mu mujyi kuko bashobora kwizigamira binyuze mu murenge Sacco.

Umwe mu bakozi 700 bakora muri iki kirombe yadutangarije ko umukozi wo hasi byibura akorera amafaranga atari munsi y’ibihumbi bibiri ku munsi.

Urugendo rurakomereza mu karere ka Musanze ahasurwa ibikorwa birimo koperative ya Sacola n’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka