Icyiciro cya mbere cy’Ibitaro bya Nyarugenge kizatwara Miliyari 5.9 z’Amanyarwanda
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, Akagali ka Kivugiza, hatangiye ibikorwa byo kubaka ibitaro by’aka karere.
Ibi bitaro bizubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bubiligi. Icyiciro cyabyo cya mbere kizuzura gitwaye miliyari 5.9 y’amafaranga y’u Rwanda.
Icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro ngo kizuzura mu mwaka wa 2019 aho abaturage bo muri aka Karere barenga 3000 ndetse n’abo mu nkengero zako bagorwaga no kwivuza kure bazahita batangira kuza kwivurizamo.
Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibi bitaro witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Ambasade y’u Bubiligi, Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Dianne, Meya w’Umujyi wa Kigali Pascale Nyamurinda ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba
Inkuru irambuye Kigali Today iracyayibatunganyiriza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|