Icyenda bazahagararira u Rwanda muri EALA bamaze gutorwa
Mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda habereye amatora y’abadepite icyenda bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko ya Kane y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(4th EALA).

Aba badepite batowe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, bagomba gusimbura bagenzi babo basoje manda muri iyi nteko, barimo bamwe batemerewe gusubira muri iyi nteko kuko basoje manda ebyiri ziteganywa n’amategeko.
Muri aba badepite batowe harimo bane batanzwe n’umuryango wa RPF Inkotanyi, mu ishyaka rya P L riharanira ukwishyira ukizana ndetse na PSD riharanira Demokarasi, hatorwa umukandida umwe umwe kuri buri shyaka.
Muri aya matora kandi batoye abandi bakandida batatu bagomba guhagararira Urubyiruko, Abagore, ndetse n’abagomba guhagararira abafite ubumuga muri EALA.
Oda Gasinzigwa, Martin Ngoga, Rwigema Pierre Celestin, na Fatuma Ndangiza nibo bakandida batanzwe n’Umuryango wa RPF inkotanyi, batorewe guhagararira u Rwanda muri EALA.

Muri aya matora Kandi Rutazana Francine ukomoka mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana (PL) niwe watowe, hanatorwa Francois Xavier Kalinda watanzwe n’ishyaka rya PSD riharanira demokarasi.
Francine Uwumukiza niwe watorewe guhagararira Abagore muri iyi nteko, mu bafite ubumuga hatorwa Bahati Alex naho Jean Claude Barimuyabo w’imyaka 27 atorerwa kuuzahagararira urubyiruko.



Aba badepite batorewe manda y’Imyaka itanu yongerwa inshuro imwe, bakazemezwa nk’Abadepite ba EALA nyuma yo kurahirira imbere y’Inteko ishinga amategeko ya EALA.
Iyi nteko ya Kane y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba itowe, mu gihe mu minsi ishije EALA yagaragaje imbogamizi y’amikoro adindiza idindiza ibikorwa byayo bya buri munsi.
Buri gihugu kigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, gisabwa kuba cyatanze umusanzu wa EALA ungana n’Amadolari ya Amerika 8,378,108 mbere ya tariki 31 z’Ukuboza kwa buri mwaka, kugira ngo ibikorwa bya EALA bibashe gutungana.
Ariko mu Nteko rusange y’uyu muryango iherutse kubera mu Rwanda muri Werurwe 2017, hagaragajwe ko mu Ngengo y’Imali yayo ya 2016-2017, igihugu cy’u Burundi kitigeze kiyigiramo uruhare, ndetse kikaba cyari gifite ibirarane by’imyaka yashize bingana n’ amadolari y’Amerika 771, 037.
Muri iyi nteko kandi hanagaragajwe ko no mu bihugu byatanze umusanzu nta na kimwe cyari cyuzuza umusanzu wacyo w’uyu mwaka kuko Uganda yamaze kwishyura 91.53%, Kenya 52.4%, Rwanda 48.07%, na Tanzania 30.47%.
Kubera iki kibazo cy’amikoro cyugarije EALA, mu myanzuro bafashe muri iyi nteko rusange bemeje ko bagiye kuzajya bifashisha iyakure mu nama zimwe na zimwe zibahuza, buri wese akayigiramo uruhare atavuye aho ari, (video conferencing), kugira ngo babashe guhangana n’icyo kibazo cy’ubukene kibugarije.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Na mahoro Abo Ba Depite Turabashyigikiye Twizeye ko Bazakomereza Aho Bagenzi babo Bari bagejeje Imana ibahe Umugisha Usendereye Murakoze Cane!