Icyambu cya Rwagasave cyongereye umubano hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda
Icyambu cya Rwagasave cyo mu karere ka Nyanza cyongereye umubano usanzwe hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda mu bijyanye n’imigenderanire n’imihahiranire nk’uko byemezwa n’abaturage b’ibyo bihugu byombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda icyo cyambu kiri mu Kagali ka Mututu mu murenge wa Kibilizi uhana imbibi na komini Bugabira yo mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi.

Abava mu gihugu cy’u Burundi baza mu Rwanda ndetse n’abahava bajyayo bakora urugendo rw’isaha imwe bambukiranya umugezi w’Akanyaru hifashishijwe ubwato bumeze nk’umuvure ukozwe mu biti.
Urwo rugendo rwishyurwa amafaranga 500 y’amarundi cyangwa y’amanyarwanda ariko umubare munini w’abambuka usanga ari Abarundi baje guhahira mu Rwanda no kuhaca incuro nk’uko Ngendabanyikwa bakunze kwita Cyumbati akaba ari umusare kuri icyo cyambu abivuga.
Agira ati: “Iki cyambu cyarushijeho kongera umubano usanzwe uri hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda kuko kitworohereza muri byinshi bijyanye n’imibereho yacu ya buri munsi”.
Mboningarukiye Audace ni Umurundi ukunda kuza guhahira mu Rwanda avuga ko hifashishijwe icyo cyambu we na bagenzi be baza guhahira no guca incuro mu Rwanda bakitwaza indangamuntu y’iwabo bakanandikwa mu gitabo nta kindi babajijwe.

Impamvu ituma umubare munini w’Abarundi ariwo wambukira ku cyambu cya Rwagasave kuruta uw’Abanyarwanda bajyayo ngo n’uko mu Rwanda ubukungu bwaho bwifashe neza nk’uko Mboningarukiye abitangaza.
Avuga ko ifaranga ry’ u Rwanda riri hejuru y’ifaranga rikoreshwa mu Burundi ibyo ngo bituma baza ari benshi kuhashakira imibereho. Abo Barundi banyura ku Cyambu cya Rwagasave bavuga ko bafite byinshi bishimira iyo bamaze kugera mu Rwanda birimo urugwiro bakiranwa ndetse n’umutekano usesuye.
Babivuga batya: “Mu Rwanda tuba twizeye ko nta watwambura amafaranga twahakoreye kuko ni iguhugu kigendera ku mategeko byongeye n’umubano dufitanye nabo si uwa none niyo mpamvu iki cyambu nacyo kidufasha gukomeza kuwushimangira”.

Ndahingwa Claude uyobora akagali ka Mututu ku ruhande rw’u Rwanda atangaza ko iyo hagize umuntu ukekwaho icyaha mu Rwanda agahungira mu Burundi afatwa akagarurwa mu Rwanda ndetse n’uwakoreye icyaha mu Burundi agahungira mu Rwanda ngo niko bimugendekera kuko abayobozi mu mpande zombi biyemeje ubufatanye mu guhashya ibyaha bishobora gukorerwa kuri icyo cyambu.
Icyambu cya Rwagasave gikora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kikongera gufungwa kuri iyo saha nimugoroba nk’uko Abarundi n’Abanyarwanda bagikoresha mu buhahiranire n’imigenderanire babyemeza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza guhahirana n’abaturanyi bacu ariko ba Rwiyemezamirimo nibabafashe kubona amato ashoboye kuko ubwo mbwato buteye impungenge , murakoze