ICPAR ngo ihangayikishijwe n’umubare ukiri muto w’ababaruramari b’abanyarwanda

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda cyitwa ICPAR, cyavuze ko Abanyarwanda bakora uwo mwuga bize amasomo yacyo yo ku rwego mpuzamahanga bakiri bake cyane, aho ngo bituma abanyamahanga bakomeza kwiharira isoko ry’uwo murimo mu Rwanda no mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).

Abigira ububaruramari bw’umwuga n’ubufasha mu by’ibaruramari ngo ntibaragera kuri 500 mu gihugu, nyamara buri kigo cyangwa umuntu wese ufite ibikorwa bikeneye gutezwa imbere ngo yagombye kugira umubaruramari, nk’uko Georgie Iradukunda, ushinzwe ibizamini muri ICPAR yabitangaje, ubwo bamwe bakoraga ibizamini kuri uyu wa 10/6/2014.

Iradukunda avuga ko ababaruramari b’umwuga mu Rwanda batarenga 295; aba akaba ari ababifitiye icyemezo mpuzamahanga gitangwa na ICPAR (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda) cyangwa ibindi bigo nkacyo byo mu mahanga.

Ababaruramari mu bizamini bibahesha icyemezo no kugira ubunyamwuga buri ku rwego mpuzamahanga.
Ababaruramari mu bizamini bibahesha icyemezo no kugira ubunyamwuga buri ku rwego mpuzamahanga.

“Ni gute umunyamahanga yitwaza icyemezo cy’ububaruramari bw’umwuga, akadutwara imirimo twagombye kwikorera! Hari aho avuga ko kugira ngo agenzure anatange raporo ku miterere y’imari yawe, aguca amafaranga kugera kuri miliyoni ebyiri, nyamara icyo akora kitarenza isaha imwe; hari n’abaca miliyoni eshanu ku igenzurwa ry’akantu kamwe gusa”, Iradukunda.

Uwitwa Ngiruwonsanga Leandre ukorera muri banki ya AB, yavuze ko amasomo ya ICPAR azamufasha kwandika neza ibyo akora no kumenya ko akora yunguka; kandi ko umubaruramari w’umwuga ari we waba umucuruzi mwiza, kuko ngo amenya neza ibyo za mashini za EBM zitanga inyemezabuguzi zikora.

Ikigo ICPAR kivuga ko mu gutanga akazi k’ibaruramari mu Rwanda mu bihe bizaza, inzego zitandukanye zizajya zishingira ku cyemezo gitangwa n’icyo kigo, nk’uko ngo mu bindi bihugu cyangwa mu bigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda icyo cyemezo gikenerwa.

Kuri uyu wa 10/06/2014, hakozwe ibizami by'abashaka kuba abanyamwuga mu by'ibaruramari.
Kuri uyu wa 10/06/2014, hakozwe ibizami by’abashaka kuba abanyamwuga mu by’ibaruramari.

Kuva ku cyiciro cya mbere cy’amasomo y’ubufasha mu by’ibaruramari kugera ku bubaruramari b’umwuga, ngo higishwa amasomo 18 ategurwa na iCPAR, akigishirizwa mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu. ICPAR ni nayo itanga ibizamini biri ku rwego mpuzamahanga rwitwa International Federation of Accountants (IFAC), ruhuza ababaruramari bo mu bihugu hafi ya byose byo ku isi.

Ibiciro byashyizweho mu kwishyura ibizamini bya ICPAR byose umuntu akora, hamwe n’ibitabo ngo ntibirenza amafaranga ibihumbi 800 y’amanyarwanda; ariko aya akaba ari ayiyongera ku mafaranga y’ishuri asabwa muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Ikigo cya ICPAR cyashyizweho n’itegeko ryo mu mwaka wa 2008, aho Leta ngo yabonaga hari ikibazo cyo kubura ababaruramari b’umwuga bafasha mu bugenzuzi bw’imari ya Leta ikunze kunyerezwa; ndetse ko hari n’ibigo bisaba ababaruramari bujuje imyitwarire n’ibipimo mpuzamahanga.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

Iki kigo ni cyiza kiziye igihe guha ubumenyi abanyarwanda. Natwe tugiye kubagana twige ibaruramari kuko aribyo bizadufasha mu bucuruzi bwacu. Mukomereze aho n’abo mu Ntara mubibuke barabikeneye kwiga ubwo bumenyi.

Jacqy yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Nubundi se ko nabahari b Abanyarwanda nta cyo bibamariye n’abandi ngo babonereho gushyiramo ingufu. reba nawe Job requirements zihari ngo Masters in Accounts, finance, Mgt,...; BBA +imyaka yuburambirane ubwo seurumva bakeneye CPA cg ACCA reba imishahara uri Professional ntakintu bamugenera,...

mutimura wellars yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

hakwiye gushyirwamo ingufu , ariko nanone ibigo bikorera murwanda bikagerageza kwizera abanyarwanda bikabaha amahirwe kuko hari abamva abanyamaahnga aribo bashoboye

karekezi yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka