ICGLR yashyizeho ikigega cyo gufasha abahunze intambara muri Kongo
Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yari iteraniye muri Uganda yemeje ko hashyirwaho ikigega cyo gufasha Abanyekongo bahunze imirwano ibera mu burasirazuba bwa Kongo no mu bihugu by’ibituranyi.
Uganda yahise itanga miliyoni y’amadorali y’Amerika yo gushyigikira icyo kigega. Ibindi bihugu ndetse n’abaterankunga batandukanye barasabwa gutera inkunga icyo gikorwa; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyize ahagaragara nyuma y’iyo nama.
Muri iyo nama yabaga kuva tariki 07-08/08/2012, hemejwe ko hajyaho akanama k’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize uwo muryango mu rwego rwo kwiga uburyo bwihuse bwakoreshwa kugira ngo imirwano ibera mu burasirazuba bwa kongo ihagarare.
Ako kanama kagizwe n’abaminisitiri b’ingabo ba Kongo, Burundi, Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Angola kandi kazatanga ibitekerezo ku mikorere igomba kuranga ingabo mpuzamahanga zizaza kugarura umutekano muri Kongo.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu bahuriye mu kanama (RIMC) bazafasha abo baminisitiri b’ingabo bayobowe na minisitiri w’ingabo wa Uganda mu bijyanye na dipolomasi.
Biteganyijwe ko abo baminisitiri b’ingabo bazatanga raporo ya mbere mu byumweru bibiri na raporo ya nyuma ku bakuru b’ibihugu bigize umuryango ICGLR mu byumweru bine.
Inama y’abakuru b’ibihugu bigize ICGLR yemeje ko bakomeza gushaka uburyo imirwano ibera mu burasirazuba bwa Kongo yahagarara ndetse birashoboka ko ababangamira inzira y’amahoro bafatirwa ibihano.
Imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Kampala ije yunganira indi yafatiwe mu nama yabereye Addis Ababa tariki 15/07/2012 kandi yagendeye ku byavuye mu nama yahuje abaminisitiri b’ingabo bahuriya i Khartoum muri Sudani tariki 01/08/2012 ndetse n’iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yabereye i Kampala muri Uganda tariki 06/08/2012.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|