ICGLR ishyigikiye ko amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda agomba kwemerwa ku isoko mpuzamahanga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Prof. Ntumba Luaba Alphonse, yijeje ko ibirango by’amabuye y’agaciro ava mu Rwanda bigomba kwemerwa ku masoko mpuzamahanga ayo mabuye agurirwamo.

Prof. Ntumba Luaba yavuze ko ibirango bigaragaza inkomoko y’amabuye y’agaciro ava mu bihugu bigize ICGLR, bigomba kwemerwa nyuma y’igenzurwa rya Komite yashyizweho, nk’uko amasezerano yasinyiwe i Lusaka muri Zambiya n’abakuru b’ibihugu mu mpera z’umwaka ushize abigena.

Asubiza ku kibazo cy’uko Congo-Kinshasa yatanze ikirego mu bihugu by’i Burayi na Amerika, kibisaba kutagura amabuye y’agaciro ava mu Rwanda, Umukongomani Prof. Ntumba, yavuze ko ICGLR itigeze yakira ikirego cya Kongo ishinja u Rwanda kuyiba amabuye y’agaciro.

Yagize ati: ”Ntitwigeze twakira ikirego cya Congo, haba ku rwego rw’inama y’abakuru b’ibihugu, haba no ku rwego rw’inama y’abaministiri b’ibihugu bigize ICGLR. Icyo nakwizeza ni uko Komite yashyizweho yo kugenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro igiye gukemura impaka”.

U Rwanda, Uganda na Kongo Kinshasa byashimiwe kuba bimaze kugaragaza ubutaka bwabyo bucukurwamo amabuye y’agaciro n’ubwoko bwayo.bikagaragaza intambwe yo kumara urwikekwe, nk’uko Prof. Ntumba Luaba yakomeje abisobanura.

Mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali kuva tariki 29 kugeza 30/10/2012, ICGLR iremeza komite ishinzwe kugenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro ava mu bihugu bigize akarere. Ikabuga ko icyemezo iyo komite izajya itanga, kikazaba cyemewe ku masoko mpuzamahanga nta yandi mananiza.

Inama ya ICGLR iriga ku kwemeza amabuye y’agaciro ava mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, yanitabiriwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga nterankunga ku Rwanda na za sosiyete zicukura ayo mabuye y’agaciro.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka