Ibyuma kabuhariwe mu gupima ubutaka ngo bizoroshya igenamigambi mu by’ubutaka
Abashinzwe iby’ubutaka mu bigo bitandukanye, baravuga ko ibyuma kabuhariwe mu bijyanye no gupima ubutaka, bizoroshya gahunda zo kugenzura no kumenya neza ubutaka, haba mu gukora ibishushanyo mbonera ndetse no kubona amakuru ahagije y’ibice byose by’igihugu.
Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga amahugurwa ku bijyanye no gukoresha ibyuma kabuhariwe mu byo gupima ubutaka (GIS na Leica Photogrammetric suites) yateguwe n’ishuri INES Ruhengeri, hagamijwe kongerera ubumenyi izi mpuguke.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa INES Ruhengeri Padiri Dr. Niyibizi Deogratias, ngo akamaro ko gukoresha ibi bikoresho ni kanini cyane, haba mu bijyanye no kubona amakuru yose ajyanye n’imihanda ndetse n’ibindi.

Ati: “Bizatuma tugera aho umuntu azajya agenda ntakenere ko umuntu amurangira mu gihe u Rwanda rugenda rutera imbere mu miturire, ahubwo icyo cyuma cyonine kikakuyobora ukagera aho ushaka kujya neza”.
Avuga ko iki ari igice kimwe cy’amasomo yatanzwe, yahawe abo bari basanzwe bafatanya mu bikorwa bitandukanye nka RTDA, ISAE Busogo, Rwanda Housing Authority, MINAGRI n’abandi kugira ngo nabo bazabashe kuba basakaza ubumenyi bahawe ku bandi bakora muri izi gahunda.
Uwihayimana Protais, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko azatuma amafaranga yakoreshwaga abantu bajya gusuzuma ubutaka kugira ngo bagire igikorwa runaka kihakorerwa agabanuka, kuko ibyo byuma bizajya bituma basobanura neza amafoto bafite kandi bakabona amakuru yose akenewe.

Ibyuma byakoreshwaga mu Rwanda byerekanaga igihugu nk’aho kirambitse ariko ibyo byuma bishya bizafasha kureba mu mpande zose, niba ari inzu ukayibona ihagaze, yaba ari umusozi ukabona ari umusozi; nk’uko Uwihayimana yakomeje abisobanura.
Avuga kandi ko ubu bumenyi babonye buzatuma bashyira mu bikorwa igenamigambi ku buryo bwihuse kandi bworoshye, ku buryo wamenya mbere ahantu hafi, abantu bakareka kuhatura bigatuma batibasirwa n’ibiza.
Aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri, ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya GIS, akaba yaratanzwe na sosiyete y’abanyakenya Oakar services Ltd.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|