Ibyo wamenya kuri serivisi z’ikoranabuhanga za Banki ya Kigali

Mu gihe benshi bibaza ku biciro bihanitse bya serivisi yo gukura amafaranga kuri konti ajya kuri Mobile Money (MoMo/Airtel Money), twashatse kumenya uko serivisi z’ikoranabuhanga zihagaze muri Banki ya Kigali, nk’imwe muri Banki itanga umusanzu wayo mu rugendo rwo kugana ku bukungu bugizwe no kudahanahana amafaranga mu ntoki (cashless economy).

Umuyobozi w’Ishami rya BK rishinzwe kwiga no guperereza ibijyanye n’ubucuruzi (Business Intelligence), Barnabas Kalenzi, avuga ko ikiguzi cyo kuvana amafaranga atarenze ibihumbi magana atanu (Frw 500,000) kuri konti ya BK uyashyira kuri MoMo kitarenga 200 Frw, igiciro kiri hasi cyane ugereranyije n’uko bimwe mu bigo by’imari byishyuza iyi serivisi. Yakomeje agira ati “Iki giciro cy’amafaranga 200 banki iba yaracyoroheje kugira ngo abakiriya babashe kwishyura amafaranga make”.

Kalenzi avuga ko kuba igihugu kigana ku bukungu bushingiye ku kwishyurana binyuze mu ikoranabuhanga, abakiliya bakwiye gukomeza gukoresha izi serivisi nka bumwe mu buryo bwizewe, bwihuta kandi bunogeye ababukoresha.

Yakomeje agaragaza servisi z’ikoranabuhanga BK ikoresha mu rwego rwo gufasha abantu kutikorera ibifurumba by’amafaranga mu ntoki.

Banki ya Kigali ifite ikoranabuhanga rya ’E-commerce’, rifasha abacuruzi, abashoramari baciriritse ndetse n’abandi kugeza ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga no gutanga serivisi mu buryo bwihuse. Mu zindi serivisi z’ikoranabuhanga wasanga muri iyi banki harimo na Internet Banking ifasha abayikoresha kugera kuri serivisi za banki batarinze bava aho bari, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa telefoni igendanwa. Hari kandi n’imashini za POS iyi banki itanga zakoreshwa mu kwishyura ibihahwa ukoresheje ikarita ya banki aho kwishyuza amafaranga.

BK kandi ifite serivisi y’ikoranabuhanga izwi nka BK App, igerwaho n’abafite telefoni zigezweho (smart phone) ikabafasha kugera kuri serivisi za banki, urugero nko gufasha abakiliya babitsa muri BK guhererekanya amafaranga nta kiguzi, ndetse no gukora serivisi ya Push&Pull hamwe no kwishyura serivisi z’Irembo. Hamwe na BK App, umukiliya ashobora kureba amafaranga afite kuri konti, kwishyura imisoro ya RRA, amayinite yo guhamagara, ifatabuguzi rya televiziyo (StarTimes), amazi, kugura umuriro w’amashanyarazi, ndetse no kwizigamira muri EjoHeza.

Umuntu udafite Smart Phone cyangwa internet nawe ntiyahejwe kuko afite ubushobozi bwo kwiyandikisha muri serivisi ya BK Mobile (*334#) akaba nawe yabasha kugera kuri serivisi za banki atavunitse.

BK yatangarije abakiriya bayo ko bashobora no gukoresha amakarita akora mu byuma bya ATM ndetse no kuri interineti, cyangwa se bakagana aba "Agents" bayo bari mu mpande zose z’igihugu, ubu bageze ku 2,500.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK Plc) buvuga ko abantu baramutse bamenye ikoranabuhanga rikomeje gutangwa n’iyi banki, badashobora kwirushya bajya gutonda umurongo babitsa, babikuza cyangwa bishyurana hadakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2021, Ikigo mpuzamahanga giteza imbere serivisi z’imari ku isi, Global Finance cyahaye Banki ya Kigali igihembo nka banki yahize izindi mu Rwanda mu mwaka wa 2021, kubera kubakira abakiriya bayo ejo hazaza heza, cyane cyane ibaha serivisi zigezweho kandi zigendanye n’ibihe by’icyorezo cyugarije isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ko bimazekugaragarako bpr serivice zitakibonekaza urugero umuntu abikuza ku cyuma kihayakuraho ntayabone agategereza ko azagarukaho harinige atagarukaho mwazarebye ukomwabikemura tukongera tukabona servicenziza

MUTABAZI Alphonse yanditse ku itariki ya: 5-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka