Ibyo wamenya ku nama ya Commonwealth Local Government igiye kubera mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023 mu Rwanda hatangiye Inama y’iminsi ine y’ihuriro ry’inzego z’imitegekere y’Igihugu mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Iyi nama ije nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM yabaye umwaka ushize, Perezida Paul Kagame akaba ari we uyoboye uyu muryango ugizwe n’ibihugu 56.

Ni inama yitabirwa n’abahagarariye za Minisiteri zishinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu bihugu bitandukanye bigize Commonwealth, amashyirahamwe y’inzego z’imitegekere y’igihugu, sosiyete sivile, ba Guverineri n’abandi bantu batandukanye mu nzego z’ubuyobozi bw’imitegekere y’ibihugu.

Bimwe mu byo u Rwanda ruteganya gusangiza abayitabiriye birimo ubuyobozi bwegerejwe abaturage.

Mu kiganiro yaraye agiranye n’ibitangazamakuru bya RBA, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) Ladislas Ngendahimana, yavuze ko kimwe mu byo bishimira kandi bazanasangiza abitabiriye iyi nama ari uko inzego zose zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera ziharanira iterambere ry’umuturage.

Yagize ati “ Icyo twakwishimira tuzanasangiza abari muri iyi nama ni uko Guverinoma na RALGA dufitanye imikoranire myiza ishingiye ku bwuzuzanye n’ubwumvikane, ikindi ni uko inzego zose zaba iza Leta n’iz’abikorera bose baharanira iterambere ry’umuturage, icya gatatu ni uko iterambere ry’umuturage ridashobora kubaho umuturage atishoboye, atifite, ni yo mpamvu tuzagaragaza gahunda zakozwe, mu buryo bw’imiyoborere, ubwo gufasha abatishoboye, kubungabunga ibidukikije, no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Iyi nama isobanuye ikintu gikomeye ku Banyarwanda ushingiye ku hantu yagombaga kubera itabereye, kuko yagombaga kubera mu gihugu cya Sri Lanka muri 2019, ariko ikaza gukomwa mu nkokora n’ikibazo cy’umutekano mucye wahagaragaye, bityo u Rwanda ruhabwa amahirwe yo kuyakira nk’Igihugu cyari cyanganyije amanota, ariko Sri Lanka igahabwa amahirwe kubera ko byagaragaye ko uriya mugabane utari warigeze wakira iyi nama.

Bamwe mu Banyarwanda bavuga ko hari byinshi bigaragaza ko imbuto z’imiyoborere batangiye kuzibona babikesha serivisi nziza babona mu nzego zitandukanye.

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Score card (RGS) bwamuritswe ku wa 31 Ukwakira 2023, bwagaragaje ko inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri kuri 84.04%, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi bifite amanota 79.98%, imitangire ya serivisi bifite 78.28% no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bifite 75.51%.

Ubusanzwe iyi nama iba buri nyuma y’imyaka ibiri, ariko icyorezo cya covid-19 kikaba cyaratumye itaba igihe yari yarateganyirijwe kuko yaherukaga kubera mu gihugu cya Malta cyo ku mugabane w’u Burayi muri 2017, aho yari yabanjirijwe n’iyabereye ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Botswana muri 2015.

Biteganyijwe ko iyi nama itangizwa ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ugushyingo, ikazarangira tariki 17 Ugushyingo 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuyitezemo byinshi kandi turasaba aboyobozi kuturenza intambwe zindi zisigaye.

Habimana ramadhani yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka