Ibyo wamenya ku Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, ikaba ari ngarukamwaka kuko iba nibura rimwe mu mwaka, igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19

Umukuru w’Igihugu ni we utumiza, akanagena abitabira inama y’Igihugu y’Umushyikirano ndetse akanayiyobora, aho imyanzuro yayo ishyikirizwa inzego zibishinzwe, kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

Ikindi ni uko iteka rya Perezida wa Repubulika, rishobora guteganya ibindi byerekeye inama y’Igihugu y’umushyikirano.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye bwa mbere mu 2003, hakaba hari gahunda nyinshi zitandukanye zagiye zihindura ubuzima n’imibereho by’abaturage, harimo nka gahunda ya Girinka, Umurenge Sacco n’izindi gahunda zitandukanye.

Iyi nama y’Igihugu y’umushyikirano yaherukaga kuba ku nshuro ya 18 kuva ku ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, muri Kigali Convention Centre, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa, no gufata ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku byavuye mu Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022, guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bwubakiye ku muryango, no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Nyuma y’ibyo biganiro ndetse no kungurana ibitekerezo, hafashwe imyanzuro igera kuri 13 ikubiye mu byiciro bitanu aribyo; urwego rw’Ubukungu, Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza n’Uburere mboneragihugu.

Muri iyo myanzuro harimo kunoza ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n’abagenerwabikorwa.

Hari kandi no kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB, kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n’izikenerwa n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, gukemura byihutirwa ibibazo bituma Internet idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze, no kurushaho kunoza serivisi zitangwa n’Irembo no kongeramo izikenerwa zose.

Indi myanzuro yafashwe harimo gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga, gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda, gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Hari kandi gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.

Naho mu rwego rw’ubuzima hari ugushyira mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana, kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare, no kuvugurura ibikorwa remezo by’ubuvuzi, kongera umubare w’abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi, no kwakira neza abagana amavuriro.

Imyanzuro yafashwe mu rwego rw’imibereho myiza harimo gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye, mu gihe mu bijyanye n’uburere mboneragihugu hanzuwe ko hagomba gutezwa imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu, no kongera ingufu mu mikorere y’Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano itumizwa na Perezida wa Repubulika, igahuza Abanyarwanda bose, baba abari mu gihugu n’abaturuka hanze yacyo, kandi ikitabirwa n’inzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu.

Biteganyijwe ko n’ubundi nk’uko bisanzwe, Perezida Paul Kagame ari we uyifungura ku mugaragaro, akaza gutanga ijambo ry’ikaze ku bayitabiriye, anabagezeho uko Igihugu gihagaze.

Nyuma y’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, haraza gukurikiraho ikiganiro ku bukungu, kiza kwibanda ku kureba uko buhagaze mu nzego zitandukanye, n’icyakorwa kugira ngo birusheho kugenda neza, kiri buze kuba kirimo abarimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi n’uw’Ubuzima, kiyoborwe n’umuyobozi Mukuru wa RBA, Cleophas Barore.

Ku munsi wa kabiri ari na wo wa nyuma, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, izagaragaza ishusho y’u Rwanda n’Abanyarwanda mu nzira y’Ubumwe n’ubwiyunge, ikiganiro kizakurikirwa n’ikindi cyerekeranye n’uruhare rw’urubyiruko mu buyobozi n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Hakazabaho gusangira ibitekerezo kw’abitabiriye inama, yaba mu cyumba irimo kuberamo cyangwa no hanze yacyo, yaba abari mu gihugu no hanze yacyo.

Bikabazakurikirwa n’ijambo rya Perezida Paul Kagame, risoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19.

Amafoto: Eric Ruzindana

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka