Ibyo wamenya ku mushinga ‘Green City Kigali’ i Kinyinya ugereranywa na Paradizo
Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wemeje igishushanyo mbonera cy’imiturire igereranywa na paradizo kandi ibana neza n’ibidukikije (Green City Kigali) muri Kinyinya, abahatuye baribaza byinshi kuri uwo mushinga uzahindura uburyo batuyemo.
Umujyi wa Kigali urahamagarira abifuza gutura i Kinyinya n’abasanzwe bahatuye, gutangira gusaba impushya zo kubaka mu buryo buteganywa n’igishushanyo mbonera, cyangwa kwitegura kugura inzu zihendutse zigiye kuhubakwa.
Aka gace kazaba kagizwe n’inzu zigeretse zizubakwa ku butaka bungana na hegitare 600 mu midugudu ya Rusenyi, Ngaruyinka, Birembo, Taba, Binunga na Gasharu mu Tugari twa Murama na Gasharu, mu Murenge wa Kinyinya.
Inzu zaho zizajya zigurwa ku giciro gihendutse
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko ibiciro by’inzu zaho bitarashyirwaho, ariko ko abatekinisiye basabwe gukora ibishoboka byose kugira ngo 40% by’inzu zibarirwa hagati ya 1700-2000 zizahubakwa, zigomba kuba zihendutse.
Umujyi uzabanira neza ibidukikije witwa ’Green City’
Hari igice kizaterwamo ishyamba rizitwa ’Kinyinya Forest Eco-Park’ riyungurura umwuka abantu bahumeka, kandi hakazaba inzira z’abanyamaguru n’iz’amagare, hakoreshwe imodoka rusange zitwara abagenzi, byose bigamije kwirinda kugendwamo n’ibinyabiziga byinshi bisohora imyuka ihumanya ikirere.
Inyubako zaho zigomba kubakwa mu buryo bwinjiza urumuri rwa kamere, mu rwego rwo kwirinda gucana amatara yo mu nzu ku manywa, hamwe n’uburyo burondereza umuriro w’amashanyarazi mu masaha y’ijoro.
Inzu zigomba kubakwa hakoreshejwe ibikoresho byabonetse hatabayeho kwangiza ibidukikije, nk’amatafari akozwe mu ibumba ryo mu gishanga kihegereye, aho bitazasaba kwifashisha imodoka zitwara amatafari ziyavana kure, ubusanzwe zikoresha mazutu ihumanya ikirere.
Aya matafari kandi agomba kubumbwa no kumishwa n’ibikoresho byifashisha ingufu z’abantu n’iz’amashanyarazi (zisubira), hirindwa kurekura imyuka ihumanya no gukoresha ibiti byakomotse ku itemwa ry’amashyamba.
Ibikorwa remezo byaho bizaba bifata amazi y’imvura, aho guteza isuri akazajya akoreshwa imirimo inyuranye, kandi hakazabaho gukoresha ingufu zisubira z’amashanyarazi n’imirasire y’izuba.
Hazakorwa ubusitani n’inzira z’amazi byabugenewe bituruka i musozi byerekeza mu kabande, mu rwego rwo gukumira isuri no gutwikira ubutaka mu kuburinda kuma.
Umujyi ufasha abawutuye kubaho neza batavunitse nko muri ’Paradizo’
Green City Kigali yo muri Kinyinya izabamo guhanga imirimo igera kuri 50,000, kandi 55% by’ubuso bwaho buzashyirwamo ibikorwa rusange byegereye abaturage nk’amashuri, amavuriro, amasoko, aho kuruhukira no gukorera siporo n’imyidagaduro.
Hazashyirwamo utuyira dushamikiye ku mihanda, tuzafasha abahatuye gutembera n’amaguru, bajya guhaha no gushaka serivisi zitandukanye zitari kure yabo, mu rugendo rutarenza iminota 15, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’imitunganyirize n’imiturire y’Umujyi wa Kigali, Enjeniyeri (Eng.) Marie Solange Muhirwa.
Ibikorwa rusange nk’amashuri n’amavuriro bizubakwa muri buri gace gato gafatwa nk’umudugudu, mu duce 18 tuzaba tugize Umujyi wose wa Green City Kigali muri Kinyinya.
Eng. Muhirwa avuga ko imiturire ya Green City Kigali, mu gihe yakorwa neza nk’uko biteganywa, izatanga icyerekezo cy’imiturire cyakurikizwa n’ahandi henshi mu Rwanda.
Abahatuye ntabwo bazimurwa n’ubwo bamwe bifuza ingurane bakahava
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abatuye mu midugudu yavuzwe ko izashyirwamo Green City, basabwa kubaka inzu zigezweho zijyanye n’igishushanyo mbonera, keretse abatuye mu nzira z’amazi n’ahazashyirwa ibikorwa rusange nk’imihanda, amashuri cyangwa amavuriro.
Aba ni bo Umujyi wa Kigali uvuga ko bazahabwa ingurane ijyanye n’imitungo yabo mu gihe bimuwe, ariko abandi ngo bemerewe gushaka ibyangombwa byo kuvugurura inzu zikajyana n’igihe, kubaka inshya zigezweho cyangwa kugurisha bibaye ngombwa.
Kazungu Jacques utuye mu Kagari ka Murama muri Kinyinya, agira ati "Iyi miturire irajyana n’ubushobozi, bakubwira kubaka inzu igeretse, niba utaratunga miliyoni 20, wakubaka inzu igeretse isaba kubakwa na miliyoni 200 Frw gute! Ubwo rero jyewe ndumva nakwimuka!"
Undi wumva yahabwa ingurane akimuka kubera kubura ubushobozi, ni uwitwa Janvière Iranzi utuye mu Kagari ka Gasharu, akaba ahafite inzu nto yubatswe mu buryo bwa konoshi y’ibyumba bibiri na salon.
Hino yaho mu Mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Murama, hari inzu zegeranye zubatswe mu buryo bwitwa akajagari, hakaba hitegeye ibice bya Kibagabaga, Nyarutarama na Gacuriro.
Uwitwa Chantal (si ryo zina rye rya nyaryo) utuye muri uwo mudugudu, agira ati "Batubwiye ko nta we bazaha amafaranga, ariko uzashobora kubaka inzu bashaka, azayubake."
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, ashimangira ko umuntu ufite ubushobozi bwo kubaka inzu ihuye n’igishushanyo cya Green City azaguma aho atuye kandi agahabwa igihe kirekire cyo kwitegura, kuko ari igenamigambi rigera mu mwaka wa 2050.
Ati "Bizatwara igihe kirekire, nta gahunda yo kwimura abantu ihari, ahagiye gutangirira umushinga w’icyitegererezo n’ubundi nta bantu bahatuye, gusa ku muntu utazashobora kubaka ashobora kwifatanya n’abandi, ariko ushobora no kuba wagurisha iyo bibaye ngombwa."
Ntirenganya avuga ko muri uko guhabwa igihe kirekire cyo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cya Green City, umuntu ashobora gutangira umushinga wo kubaka inzu igeretse ariko ntayubakire rimwe, akabanza iyo hasi, ubundi akazagenda yongeraho izindi uko abonye ubushobozi.
Inyandiko ya Guverinoma y’u Rwanda igena icyerekezo 2050, ivuga ko hirya no hino mu Rwanda hazashyirwaho uburyo bw’imiturire, bwerekana ahagomba guturwa n’ahagenewe gutangirwa serivisi, mu rwego rw’imikoreshereze inoze y’ubutaka.
Ohereza igitekerezo
|
Paradizo,bituruka mu rurimi rw’ikigereki.Bisobanura Park cyangwa Garden.Niyo mpamvu bibles nyinshi zivuga Eden Paradise (paradis d’Eden).Nkuko bible ibisobanura,iyi si yose izaba paradizo,guhera ku munsi w’imperuka,ubwo izaba itegekwa na Yezu,abanje kuvanaho ubutegetsi bw’abantu,no kurimbura abantu bose bakora ibyo imana itubuza.Kuli uwo munsi kandi,azazura abantu bose bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza.Hanyuma akureho ibibazo byose,harimo n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4.It is a matter of time and not far away.