Ibyo utazi kuri Senateri Rutaremara wihebeye injyana ya Reggae n’ikipe ya Man United

Biragoye guhuza umuntu n’imyaka ye ariko iyo uhuye na Senateri Tito Rutaremara bikugora kurushaho.Rutaremara ni umwe mu basaza b’inararibonye wabaye umuyobozi mu bintu byinshi, harimo no kuba yari umwe mu bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

Senateri Tito Rutaremara afite ubuzima butangaje iyo atari muri politike
Senateri Tito Rutaremara afite ubuzima butangaje iyo atari muri politike

Rutaremara ufite imyaka 73 y’amavuko,ni umunyapolitiki ubimazemo igihe,akaba n’umwe mu bagize Sena y’u Rwanda muri iki gihe.

Azwi cyane ku kuba ari we wabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwnda, umwanya uhabwa umuntu uzwiho ubunyangamugayo, agahabwa inshingano zo gukurikirana aho ubutabera butatanzwe neza.

Rutaremara ni umwe mu bashinze umuryango wa FPR-Inkotanyi, akaba ari n’umwe mu bakada (Cadres) bakiriho.

Nyuma y’inshingano za politiki, Rutaremara ni umuntu ufite ubuzima busanzwe,utatekereza ko umuntu wakinnye politiki yabonera umwanya.

Abanyamakuru ba Kigali Today, baramusuye kugira ngo abaganirize ku kindi gice cy’ubuzima bwe abantu batazi.

Ku myaka 73 afite, Rutaremara yemeza ko kureba filimi z’uruhererekane zizwi nka “series”, biri mu bintu bimuruhura mu mutwe igihe afite ibibazo n’umunaniro. Agira ati “Filime z’uruhererekane zigusigira amatsiko yo gushaka gukurikira ikindi gice gikurikiraho.”

“The promise” ni imwe muri filime z’uruhererekane zikinwa n’Abahinde avuga ko akunda gukurikirana mu minsi y’ikiruhuko nka wikendi. Mu minsi isanzwe Rutaremara avuga ko akunda gukurikirana izindi filime na zo z’uruhererekane zinyura kuri shene ya Telemundo yo muri Amerika y’Epfo.

Gukunda filime si ibintu bishya kuri we, kuko ngo akiga no ku mugabane w’Uburayi muri gahunda ze ntiyaburaga uko areba filime nka kabiri mu cyumweru.

Avuga ko akiri ingimbi yanakundaga gusohokera mu tubyiniro cyane. Mu mvugo yuje ibitwenge ati “Ku wa Gatandatu ni wo wari umunsi nakundaga kujya mu kabyiniro”

Gusa ibyo byose ntibyashoboraga kumurutira urukundo yakundaga umupira w’amaguru. Hashize imyaka 30 Rutaremara ari umufana ukomeye w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.

Yatangiye gufana Manchester United mu 1985, avuye kuri Liverpool yaretse gufana nyuma gato y’impanuka yabereye muri stade ya Heysel mu Bubiligi.

Iyo mpanuka yabaye ku itariki 29 Gicurasi 1985, ubwo abafana bahungaga imvururu bagwiriwe n’urukuta. Hari ku mukino wa nyuma w’igikombe gihuza amakipe yitwaye neza ku mugabane w’Uburayi, wendaga guhuza Juventus yo mu Butaliyani na Liverpool yo mu Bwongereza.

Muri iyo mpanuka haguyemo abafana 39, biganjemo Abataliyani, abandi 600 barakomereka.

Rutaremara byose arabyibuka, ati “Yari impanuka ya kinyamaswa bituma mpita mva kuri Liverpool ntangira gufana Manchester United cyane cyane ko imijyi yombi yari yegeranye.”

Kuva yatangira gufana Manchester, iyi kipe nayo imaze kuba ubukombe mu makipe yo mu Bwongereza, kuko imaze kwegukana ibikombe 42 ikarusha Liverpool igikombe kimwe.

Ati “Sir Alex Ferguson (wayoboye Manchester kuva mu 1986 kugeza 2013) yayishyize ku rundi rwego mu gihe yayiyoboraga… nizera ko José Mourinho (uyiyobora ubu) nawe ari gushakisha inzira zo kugarura ibyo bigwi.”

Ku mugabane w’Uburayi kandi anafana ikipe ya FC Barcelone yo muri Esipanye. Ati “Nafannye FC Barcelone igihe kirekire kubera uburyo bakina umupira.”

Mu gihe cy’igikombe cy’isi, Senateri Rutaremara afana ikipe ya Brazil ariko akaba n’umufana ukomeye w’ikipe y’Abadage.

Mu Rwanda Senateri Rutaremara avuga ko afana bikomeye ikipe ya APR FC, ikipe yemeza ko afite ku mutima kubera amateka yayo. Ati “Ndi umwe mu batangiye iriya kipe. Urumva ko rero ari ikipe yanjye ngomba gufana”

Senateri Rutaremara yasuye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda
Senateri Rutaremara yasuye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda

Gusa avuga ko n’andi makipe yose yo mu Rwanda ayafana. Ati “Mu Rwanda birenze kuba umufana. Uba ugomba gufana amakipe yose kugira ngo biyafashe kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi.”

Injyana za Reggae, Rock n Roll ntizizigera zimuva mu matwi

Mu muziki, Rutaremara yemeza ko akunda injyana ya Reggae na Rock n Roll. Yajyaga mu tubyiniro cyane akiri ingimbi ariko yemeza ko “Uko umuntu agenda akura agenda ahindura injyana agakunda izituje.”

Mu njyana zo mu Rwanda, Rutaremara akunda abahanzi barimo Mariya Yohana wamenyekanye mu ndirimbo “Intsinzi”. Iyi ndirimbo yayisohoye nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ubwo ingabo zari iza FPR zari zimaze gutsinda urugamba.

Rutaremara avuga kandi ko,akurikirana irushanwa rya ‘Primus Guma Guma’ rihuza abahanzi bakomeye mu Rwanda. ati “Irushanwa riheruka itsinda Urban Boys ryegukanye niryo nakurikiye cyane.”

Avuga ko ashoboye kwitabira ibitaramo bya Guma Guma bibera hirya no hino mu gihugu yabikora ariko imyaka afite ntibimwemerera.

Avuga ko kwitabira ibyo bitaramo bifite aho bihuriye no gushyigikira urubyiruko, ati “Ni kwa kundi uba wumva ushaka gushyigikira abakiri bato kugira ngo bumve ko bafite ubufasha bwose bwo kugeza umuziki ku rundi rwego nka ba Bob Marley n’abandi bashimishije isi.”

Afite umwana yatoraguye arera

Mu minsi isanzwe Rutaremara akunda kuryama mu gicuku ariko ntiyarenza isa moya za mu gitondo atarabyuka. Ariko mu minsi ishize gahunda ye yarahindutse bitewe n’umwana arera abifashijwemo na mubyara we.

Uwo mwana ubu ufite imyaka itatu, yiga mu incuke ku ishuri rya Les Hirondelles riherereye mu Mujyi wa Kigali. Ati “Uyu mwana abyuka mu cya kare bigatuma twese tubyuka. Byatumye nsigaye mba ndi kureba amakuru kuri internet kugeza saa mbiri ngiye ku kazi.”

Igitangaje nk’uko abyivugira, Rutaremara avuga ko kubera ubucuti afitanye n’uwo mwana asigaye yinywera igikoma mu masaha y’ikiruhuko cya saa Yine.

Uburyo uwo mwana yageze mu rugo kwa Rutaremara nabwo buratangaje kandi buteye n’agahinda iyo abivuga.

Byahereye mu masengesho yari ayobowe n’umwe mu bapadiri ba Kiriziya Gatulika bakomeye mu Rwanda witwa Ubald Rugirangoga, aho umwe mu bari bitabiriye ayo masengesho yataye uwo mwana ku bushake.

Aho niho mubyara wa Rutaremara babana yatoreye uwo mwana amuzana mu rugo. Rutaremara avuga ko yabahinduriye ubuzima. Ati “Ntitwashobora kumara umunsi n’umwe uyu mwana wacu adahari.”

Ubusanzwe Senateri Rutaremara avuga ko afatira amafunguro ya saa Sita mu rugo bitewe na gahunda iri mu nteko.

Yitabira inama za komisiyo zihera saa tatu kugeza saa Sita, akajya mu kiruhuko cya saa Sita akagaruka saa Cyenda mu nama rusange y’abagize Sena.

Akunda telefone ya ‘iPhone’

Senateri Rutaremara ni umufana ukomeye wa telefone yo mu bwoko bwa iPhone. Ubu atunze iPhone ariko yo mu zo hambere, nyuma y’uko iyo yari afite yibwe. Ati “Nari naguze telefone y’ibihumbi 800Frw nari nafashe ku nguzanyo ariko iza kwibwa ubwo nari nagiye mu bukwe nari natumiwemo.”

Senateri Rutaremara amaze imyaka irenga 20 muri politiki kandi afatwa nk'umwe mu bantu b'ikitegererezo ku bakiri bato
Senateri Rutaremara amaze imyaka irenga 20 muri politiki kandi afatwa nk’umwe mu bantu b’ikitegererezo ku bakiri bato

Amateka magufi ya Senateri Rutaremara

Rutaremara yavukiye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, yigira amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Kiziguro ryari riherereye mu birometero bine uvuye iwabo.

Senateri Narcisse Musabyeyezu, ni umwe mu nshuti ze biganye mu mashuri abanza, ubu banakorana muri Sena. Nyuma y’amashuri abanza Musabyeyezu yasanze Rutaremara muri Uganda mu kigo cy’amashuri abanza ya Ibanda aho bakoze akazi ko kwigisha.

Rutaremara yize amashuri y’ikirenga i Burayi, anamara igihe kinini mu Bufaransa yiga. Kuva mu 1987, Rutaremara ntiyigeze ahabwa akazi ariko yaje kuba umwe mu batangije umuryango wa RPF Inkotanyi.

Akazi ka mbere yakoze kamuhembaga ibihumbi 45Frw, icyo gihe hari mu 1995 ubwo yahise ajya mu Nteko ishinga amategeko yabanjeho.

Icyo gihe Rutaremara yari afite abana bari hagati ya 25 na 30 yareraga. Abo bana bari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abo mu muryango we.

Mu rugamba rwo kubohora igihugu, Rutaremara ntiyigeze arasa isasu ahubwo yagize uruhare rukomeye mu rugamba, aho yahuzaga abakada bashinzwe ibya politiki akanagira uruhare mu gushaka inkunga yo gufasha abari ku rugamba.

Mu buzima bwe, umuntu umwe niwe Rutaremara avuga ko yemera “mu bantu bareba kure”, ari we Paul Kagame. Inama atanga yo kuba umuyobozi mwiza mu kuyobora igihugu ni “Ukuba umunyakuri, ukihugura kandi ugakunda abantu.”

Bimwe mu byo yakoze

 1987-1993: Umunyamabanga mukuru wa Rwandase Patriotic Front (RPF)
 1994-2000: Umwe mu bari bagize Inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho (Transitional National Assembly)
 2000-2003: Umuyobozi mukuru w’amategeko na komisiyo ishinzwe itegeko nshinga
 2003-2011: Umuvunyi mukuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umusaza numusaza kabısa wagırango warerankwe namuzehe wacu polo kagame ndabakunda cyane murı barasta

Kıdega yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

kbs amateka nkaya tuba tuyakeneye kugirango natwe bitubere akabando kiminsi

twizeyimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

umusaza abari umusaza

alias yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Uyu musaza ni inkingi ikomeye y’u Rwanda.

Bido yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

coup de chapeau mwankoreye aho nifuzaga kubera ukuntu mukunda gusa ni umunyamuziki ubwo p-square yazaga muri anniversaire ya RPF yarabigaragaje imifanire yo kuri Man U&Barca yahisemo neza

philos yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka