Ibyo Langwida akina bimutera agahinda nk’aho byabayeho

Nyirabagande Fridaus uzwi ku izina rya Languida mu ikinamico Urunana, avuga ko hari igihe akina ibintu bikamugiraho ingaruka zo kubabara nk’aho byamubayeho.

Langwida yamenyekanye cyane mu ikinamico Urunana ariko amazina ye nyakuri ni Nyirabagande Fridaus
Langwida yamenyekanye cyane mu ikinamico Urunana ariko amazina ye nyakuri ni Nyirabagande Fridaus

Rumwe mu ngero atanga ni aho yakinanye n’umwana usanzwe ari uwe mu buzima busanzwe, amuvuza magendu bimuviramo ubumuga. Uwo mwana we akina yitwa ‘Lopez.’

Uwo mubyeyi ufite imyaka 53, avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano yo gukina ikinamico ubwo yigaga mu mashuri abanza.

Mu 1996 ni bwo yagaragaje impano ye yo gukina, aho yatangiye akina mu itsinda rikorera mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu. Bakinaga imikino ku ihohoterwa ryakorerwaga abagore.

Mu 2000 ni bwo yinjiye mu bakinnyi b’Urunana, nyuma y’umwaka umwe rutangiye. Bahise bamuha gukina na Lopez nk’umwuzukuru we. Lopez asanzwe ari umwe mu bana bane yabyaye.

Mu mukino yahereyeho, ngo Languida yari umuntu ukunda kwivuza magendu, nibwo yafashe umwuzukuru we aho kujya kumukingiza mu mavuriro yemewe, acunga nyina w’uwo mwana witwa Agnes adahari,amujyana kwa magendu.

Languida akigera k’umuvuzi wa magendu, bateye Lopez urushinge bimuviramo ubumuga bw’ukuguru, ari nabyo agenderaho avuga ko iyo abyibutse bimushegesha umutima.

Agira ati “Na n’ubu mu mukino akina agendera ku mbago. N’ubwo nyine ari umukino ariko birambabaza.

Langwida yari yasuye KT Radio
Langwida yari yasuye KT Radio

Avuga ko ikindi cyamubabaje ari ukuntu yohereje Lopez kwa Nyirakuru witwa Madarina, akamwinuba yajya guhinga akamusiga mu cyobo.

Ati “Nagiye kumusura, nsuhuje numva akantu kavugira kure, nti Lopez, kati karame, nkabura aho kitabira! Ngiye kureba nsanga kari mu mwobo, niho nyirakuru agasiga akajya guhinga, byarambabaje k’uburyo n’ubu mbitekerezaho nkumva umutima urababaye”.

Languida avuga ko ubuhanzi bwe bushingiye ku bintu byinshi, aho akina amakinamico, ubundi agakina ama firime, kwamamaza n’ibindi.

Avuga ko umwuga we w’ubuhanzi azawukora ngo kugeza abaye umukecuru rukukuri, kuko ngo awukunda cyane. Avuga ko utuma yumva aruhutse, agahora ari muto bitewe n’abo bakinana kandi ngo uramutunze n’umuryango we.

Ati “Uyu mwuga uradutunze kuko dukuramo amafaranga ntidukorera ubusa, nishyurira abana amafaranga y’ishuri, kwambara, kubona aho kuba, mbese bitunga abantu kandi birimo n’amafaranga menshi ntashobora kukubwira kuko ari ibanga ry’akazi”.

Languida kandi avuga ko kuba akinana ubugome mu Runana, bitamubuza gukundwa no gusabana n’abantu, aho amaze kugira abantu benshi bamushimira umusanzu we mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Avuga ko hari ubwo abantu bamubona bakikanga, bamwe bagakeka ko ibyo akina ari na byo akora, ariko akabegera akabasobanurira ko ubuzima bwe bunyuranye n’ibyo akina.

Gusa ngo iyo hari abantu bamwikangamo ubugome, biramushimisha kuko ngo biri mu biranga umukinnyi mwiza.

Ati “Iyo abantu bumva ko uri umugome kubera ibyo wakinnye, birashimisha kuko burya uba wagezeyo. Mu buzima busanzwe ntabwo ndi umugome mbanye neza n’abaturage, bamwe iyo duhuye bamfata nk’umugome, ndetse bamwe birabatangaza iyo babonye ubugwaneza bwanjye muri karitsiye.”

Languida ubarizwa mu idini rya Isilamu, ngo ntacyo bimubangamiraho kuba akina ari umugaturika, ngo biramworohera nk’umukinnyi w’umuhanga.

Abakinnyi bakinana mu Runana bose, ngo abafata nk’abahanga ariko Mariyana umujyanama w’ubuzima, ngo ni we bose bakunda, avuga ko kubura Domina Kivamvari byabababaje kuko bamwigiragaho byinshi.

Asaba abaturage kumva inyigisho n’ubutumwa buba bukubiye mu ikinamico bakina baharanira kujijuka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka