Ibyo kurya birahari mutuze ntihagire uhangayika – Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba Abanyarwanda kudahangayika ngo batekereze ko ibyo kurya bishobora kubura kubera icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Minisitiri Shyaka avuga ko nyuma yo kubona itangazo ry’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe arimo no gufunga amasoko n’amaduka, abantu benshi bagiye guhaha bakeka ko ahacururizwa ibyo kurya hazafungwa nyamara atari ko bimeze.

Avuga ko ibyo byateye abantu ubwoba nyamara atari cyo cyari kigambiriwe, ku buryo kugeza na n’ubu hari abakibaza uko baza kubaho mu minsi iri imbere.

Avuga ko ibijyanye n’ubuhinzi n’ibyo Abanyarwanda bafungura bitahagaritswe gucuruzwa, ahubwo ko habayeho abitwa ba rusahurira mu nduru banze kugurisha ibyo kurya bashaka kuzamura ibiciro.

Hari kandi n’abagiye bahaha ibyo kurya by’igihe kirekire nyamara ngo biteza ibibazo ku isoko birimo no kuzamura ibiciro kuko ibintu bikenewe na benshi mu gihe gito.

Ibyo ngo byagira ingaruka zo kubeshya isoko aho abantu bake baguze ibintu byose bikabura, kandi bigiye kujya kuborera mu ngo, bigateza ibibazo ku isoko.

Ubwo ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 24 Werurwe 2020 yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, Minisitiri Shyaka yagize ati “Mbisubiremo rwose nta kibazo cy’ibiribwa kiri mu gihugu, abantu bakwiye gutuza, ibiryo birahari abantu ntimugire ubwoba mwijya guhunika ibijumba ngo nta wamenya, kuko uyu mwaka twejeje imyaka myinshi kurusha iyindi yose”.

Minisitiri Shyaka avuga ko kuba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yarashyizeho ingano yo kugura ibyo kurya bike ku munsi, byashakaga guhagarika ibyo bikorwa byo kubeshya isoko ko ibintu byabuze kandi bihari.

Minisitiri Shyaka avuga ko itangazo ry’ingamba za Minisitiri w’Intebe ridahagarika ubuzima, ari na yo mpamvu abahinzi bemerewe guhinga, imyaka ikava mu mirima ikajya ku masoko, kandi abacuruza ibiribwa bemerewe gucuruza.

Agira ati, “Niba amasoko akora kandi agomba kubamo imyaka iva mu mirima isaruwe ikagezwa ku masoko, birumvikana ko imodoka zose zitwara ibiribwa ntabwo zabujijwe kugenda, abacuruza ibiribwa ntabwo babujijwe gucuruza”.

Ati “Hatagira uzanamo urujijo muri izo modoka ngo bazamure ibiciro ngo Coronavirus yazamuye amafaranga oya, ntabwo ari byo kandi ibyo binareba abacuruza amata, serivisi z’ibyo kurya ni zo ziza imbere mu zemerewe gukora”.

Minisitiri Shyaka avuga kandi ko hari izindi serivisi zihutirwa zemerewe gukora ariko byose bidakuraho ko hubahirizwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano gukomeza gukaza ingamba zo gukumira ko abantu bava mu ngo bakora ingendo zitari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Gukaraba intoki mbese isukumurirusange ibyonkibyobirunvikana kd ntawe utabyunva tukirinda akavuyo mbese isukutukayigira umuco nkuko muziko abamyarwandarwose dusobanutse arikose ikibazo nukuripe ahokwicwa ninzara wakwica niyo virus mugihe wananiwe kwirinda kd wabigizemo uruhare none c nkababyeyi barikonsa abanakoko baronkiki bamamababo cyobatariye plz nibyo turabizi isiyugarije nakakaga na vuris ark na none mugireicyomurebaho murakoze nahubundi uwinzara itaranjya ntaramemyako injyana ahhhhhh kandekere,,,

Elias yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Bwana Minister ndumva ahubwo ari igihe kiza cyo kuvugana na MTN na Airtel n’ibigo by’mari n’amabanki hagashyirwaho inguzanyo z’ingoboka zihuse kuba abanyarwanda Bose kuko ubundi buryo bwose muri gukoresha ubunyangamugayo bwabyo buzagorana.

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Twemere koko ko iburyo Bihari ese abaturage turabigura iki?ko benshi twaryaga kuko twakoze ubwo niba umaze icyumweru udakora urahaha gute? Ese ikindi kibazo kucyi mumidugudu bagiye babarura abantu bahagaritse akazi hakagir namwe banga kwandikwa bahari kd ugasanga hari abandikwaga badahari ibyo si ikimenyane kiri gukora ese bwo niyo umuntu yaba afite igipangu urumva abapangayi be bazigera bamwishura nukuri mudufashye mubitecyerezeho niba gahunda ihari ariyo gufasha abanyarwanda Bose Bose iyo nkunga yibiribwa nitugereho apana gutoranya bamwe abandi mukabareka kd nyamara abo bareka bababaye kuruta abanditswe barangiza bakitwaza NGO gitifu yavuze NGO barekere gute SE kd hakiri abantu bigaragara ko bacyeneye gufashwa

Hassan yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ibiryo niba bihari turabigura iki ko mubizi ko abanyarwanda barya bamwe bakoze ibiraka akazi kakaba karahagaze ubwo hari inzara irenze iyo turasaba leta ko yadufasha rwose nkuko isanzwe ari umubyeyi rwose nidutabare

Iradukunda Djalia yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Djaria utavuga ukuri nibagire uko babigenza kuko abantu barashonje

Hassan yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

SHYAKA NATUBWIRE AHO AFITE STOCK UJYE GUFATA IBIRYO

ABAKOZI BA LETA BABONA BAHEMBWA IMISORO Y ABANYARWANDA NIYO BATAKORA NIYO MPAMVU UBONA BAVUGA UMUTSI W IRYINYO BAWUKANZE CYANE

ESE AMAFARANGA TWASHYIZE MU GACIRO YAKORESHEJWE IKI KO AFITE UKO ACUNGWA UKWAYO BADUHAYE RAPORO Y ICYO YAKOZE?
EJO UZASANGA BONGERA NGO MUTANGE AGACIRO
IKI NI IGIPIMO CYIZA CYO GUPIMIRAHO ABA BAYOBOZI BACU PE!

habimana yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Nibyo koko ibiribwa birahari kdi n’uburyo bwo kubigeza ku isoko buriho ariko abantu bamwe nta buryo bwo kubihaha bafite, aha ndavuga abakora nyakabyizi n’abandi ba ntaho nikora, bityo Leta yakabaye ikomeza ingamba zo gufasha abo bantu bari mungo zabo ndetse n’abacumbitse cyane mu migi kubabonera ibyo kurya cyane ko nyine abishoboye aribo bari batunze abo bantu none abo bishoboye bakaba bifungiranije mu bipangu byabo, bafitemo ibiryo barujuje naho wawundi ukora nyakabyizi ntashobora kubona n’agafaranga ko kujyana ku isoko kubihaha. Ibi ndabivugira ko kdi nta nuwemerewe kujarajara wenda ngo abe yajya no kugipangu cyaho azi akomange bemere kumukingurira maze bamufungurire "kugabuza", ntawamufungurira ngo hato ataba amugemuriye Coronavirus.
Abayobozi n’abishoboye murwane ku bantu hatagira abo inzara yicira mu mazu kdi nyine ibiryo bihari, ahubwo habuze uburyo bwo kubibona no kubihaha.

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ikibazo cya Leta yacu uzajya turabara Abantu bashize.niba baha Abantu ibyo kurya Ni ubu bigomba gutangwa.izo za stock zizwi z’abantu Leta nizi requisitione inzira zikigendwa hakorwe gahunda yo gutanga ibiryo.naho ntimwizere ngo rubanda ifite amafaranga.kuko bamaze igihe bataka ko ntayo.numvise bavuga ngo Abantu bajye bishyurwa na mobile money ese kuri mobile money Hari amafaranga yoherejweho?ngo twese tubone uko duhaha?ubu mu minsi mike za cash power baratangira kuziba kuko ntayo kugura amashanyarazi.nyabuneka nimutabare aho kujya mu bidafite umumaro.ese nta minisitiri w’ibiza tukigira ngo afate icyemezo ku buryo tubwirwa amakuru na minaloc?
Munyarukire muri za boulangerie mwirebere umugati wahenze Kandi Ari ikintu nkenerwa cyaramira Bose.

Gatete yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

Nuko turwagomba kurwanya vivid 19 nuko avatar Wanda twese tugomba kuyirwanya twirinda umwanda ,abacuruza ibiribwa nkinyanya nibindi mumasoko cyangwa nahandi hatandukanye bagomba gutanga service Nziza birinda akavuyo ndetse numwanda gukora kora kubiribwa ntibyemewe gupfunyika mubintu bidafite isuku ntibyemewe ndetse nizindi ngamba zigomba gukurikizwa murakoze Kayonza turi kubikora kandi neza

Bernard niyomugabo yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka