“Ibyo itorero ry’igihugu rimaze kugeraho birashimishije”- Rucagu Boniface

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ry’intore z’urubyiruko rw’abanyeshuli bo mu karere ka Nyanza, tariki 6/12/2012, umuyobozi wa Task Force ishinzwe itorero ry’igihugu mu Rwanda, Rucagu Boniface yatangaje ko ibyo rimaze kugeraho biri ku rugero rushimijshije.

Rucagu Boniface yavuze ko Itorero ry’igihugu ryahinduye imyumvire y’Abanyarwanda ndetse rinabashishikariza kwiteza imbere.

Yifashishije urugero rwo mu bigo by’amashuli, Rucagu yatangaje ko abanyeshuli bamaze kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera uburere bugenda butangirwa mu itorero ry’igihugu. Yagize ati: “Ubu abantu bamaze kuhagurukira kwiteza imbere bishakamo ibisubizo by’ibibazo bibareba”.

Uko itorero ry’igihugu rigenda ryitabirwa n’abantu niko bagenda bakunda amasomo ribagezaho arimo kwihesha agaciro batozwa kwanga umugayo n’indi myitwarire idahwitse.

Racagu Boniface afungura ku mugaragaro itorero ry'abanyeshuli bo mu karere ka Nyanza (Photo: Jean Pierre T.)
Racagu Boniface afungura ku mugaragaro itorero ry’abanyeshuli bo mu karere ka Nyanza (Photo: Jean Pierre T.)

Rucagu asanga kuba Intore bizakomeza gufasha u Rwanda kubona abayobozi beza b’ejo hazaza bafite indangagaciro na kirazira.

Agira ati: “Abanyarwanda bamaze igihe kinini bigishwa inyigisho mbi z’amacakubiri ariko itorero ry’igihugu ryaje gusiba icyo cyuho ribatoza kugira umuco w’ubutore”.

Abanyeshuli bari muri iri torero ryafunguwe ku mugaragaro na Boniface Rucagu bavuga ko baryitezeho byinshi bizatuma bagaragaza uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyiza kandi bose bibonamo.

Munyaneza Faustin uri muri iryo torero asobanura ko rizarangira babaye umusemburo w’impinduka nziza mu bice bitandukanye bagiye baturukamo.

Iri torero rigizwe n’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye 1159 barimo abahungu 625 n’abakobwa 534; nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza abitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka